Ubushinjacyaha bwasabiye Yoon Suk Yeol, wahoze ari Perezida wa Koreya y’Epfo, guhanishwa igihano cy’urupfu naramuka ahamwe n’ibyaha ashinjwa birimo gushora igihugu mu ntambara, kukigambanira no kwigomeka.
Urukiko rw’i Seoul kuri uyu wa 13 Mutarama 2026, rwumvise ibyaha Yoon ashinjwa birimo igikomeye cyo kwigomeka ku butegetsi no kuba yaragerageje gushyiraho amategeko akaze ya gisirikare ari nabyo bishobora gutuma akatirwa urwo gupfa.
Yoon yahakanye ibyaha byose ashinjwa avuga ko gushyiraho itegeko rya gisirikare byari ikimenyetso gusa cyo gukangurira abaturage kwitondera ibyo yise amakosa n’ibikorwa bibi by’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ibyo byaha yabikoze mu Ukuboza 2024, aho byateje umutekano muke n’imvururu mu gihugu.
Mu bindi ashinjwa harimo; kubangamira demokarasi n’ubutabera, uruhare mu migambi y’ubugizi bwa nabi n’ibindi bikorwa by’ubugome.
Ubwo yashyiragaho amategeko mu bya gisirikare mu 2024, byateje umwuka mubi watumye anakurwa ku butegetsi n’Inteko Ishinga Amategeko, ndetse ahita afatwa arafungwa.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko nubwo nta muntu n’umwe wapfuye ubwo Yoon yageragezaga gushyiraho amategeko ya gisirikare ariko uwo mugambi wahishuye ubugizi bwa nabi bukomeye.
Yoon n’abandi bayobozi barimo Kim Yong-hyun, wahoze ari Minisitiri w’Ingabo na Cho Ji-ho, wahoze ari Umuyobozi Polisi nibahamwa n’ibyaha bazakatirwa ibihano bikomeye birimo; icy’urupfu cyangwa gufungwa burundu.
Bikaba biteganyijwe ko imyanzuro y’urukiko izatangazwa muri Gashyantare uyu mwaka.
Hashize imyaka 30 Koreya y’Epfo idatanga igihano cy’urupfu nyuma yuko giheruka gusabirwa Chun Doo-hwan wahoze ari Perezida w’icyo gihugu wiswe umunyagitugu, wasabiwe gupfa azira guhirika ubutegetsi mu 1979 ariko cyaje kuvunjwamo gufungwa burundu.