Ku Munsi wayo w’Igikundiro, Rayon Sports yatsinzwe na Young Africans SC yo muri Tanzania ibitego 3-1 mu mukino wa gishuti wabereye kuri Stade Amahoro, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Kanama 2025.
Ni umukino wari witabiriwe n’abafana benshi, ni wo wasoje ibirori bya Rayon Sports Day yaranzwe na byinshi bitandukanye birimo kwerekana abakinnyi Gikundiro izakoresha mu mwaka w’imikino mushya wa 2025/26.
Rayon sports yari imbere y’abakunzi bayo yatangiye neza umukino bidatsinze ku munota wa mbere yabonye igitego cyatsinzwe na Aziz Andambwile washatse guha umupira umunyezamu we ntiyawushyikira ukaruhukira mu rushundura.
Nyuma yo gutsindwa igitego, Young Africans SC yinjiye mukino itangira gusatira ishaka icyo kwishyura ariko ntibyatanze uburyo amahirwe yabonaga.
Ku munota 17, Rayon Sports amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye ryatewe na Nshimiyimana Fabrice, ku bw’amahirwe make rica hanze gato y’izamu.
Young Africans SC nayo yahise isubiza binyuze muri Rutahizamu Ecua wateye umupira waciye mu rihumye ba myugariro ba Rayon Sports ariko Rushema aramutungura awumukura ku kirenge ujya mu maboko y’umuzamu Kouyate.
Ku munota 29, Young Africans SC yabonye igitego cyo kwishyura ku mupira watakajwe na Bingi Belo imbere y’izamu, ugera kuri Rutahizamu Boyeli wateye ishoti umunyezamu Kouyate ntiyagira byinshi akora umupira uruhukira mu rushundura.
Ku munota wa 36, Rayon Sports yahushije uburyo bwabazwe ku mupira wazamukanywe na Serumogo Ali, asiga abakinnyi ba Young Africans SC yinjira mu rubuga rw’amahina, mu gihe yiteguraga gushota umuzamu, Mwanyeto araserebeka awumukuraho neza awushyira muri Koruneri itagize icyo itanga.
Ku munota wa 44, Young Africans SC yatsinze igitego cya kabiri ku mupira wazamukanywe na Pacôme Zouzoua asiga abakinnyi ba Rayon Sports atera ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina ku ruhande rw’iburyo umunyezamu Drissa Kouyatte ananirwa kuwukuramo ujya mu rushundura.
Igice cya mbere cyarangiye Young Africans SC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1.
Mu igice cya kabiri, Rayon Sports yatangiranye impinduka Sindi Paul Jesus na Tambwe Gloire basimbura Rushema Chris na Fabrice Nshimiyimana.
Ni nako byangenze kuri Yanga SC yakuyemo Boyeli, Doumbia na Ecua hinjira Kouma, Chikola na Prince Dube.
Rayon sports yagarukanye imbaraga muri iki gice itangira gusatira ishaka icyo kwishyura harimo ku mupira Abedi Bigirimana yacenze abakinnyi ba Yanga SC hagati mu kibuga, umupira awuha Serumogo wari wenyine imbere y’izamu ariko ananirwa kuwufunga neza usubira ku bakinnyi ba Yanga SC.
Ku munota 84, Tambwe Gloire yateye umupira muremure ku izamu habura gato ngo ujye mu rushundura, umunyezamu ahita awufata agongana n’ipoto.
Ku munota wa 90+2, Young Africa SC yatsinze igitego cya gatatu ku mupira wari uvuye muri koruneri, myugariro Mwamnyeto awushyira ku mutwe uruhukira mu rushundura, umunyezamu Kouyate ntiyamenya ibyabaye.
Umukino warangiye Rayon Sports itsinzwe na Young Africa SC ibitego 3-1, uba umukino wa gatanu inaniwe gutsinda mu yo imaze gukina yitegura umwaka w’imikino mushya.
Iyi kipe yo muri Tanzania yahise itwara igikombe cyateguwe na Rayon Sports.
Ni inshuro ya gatanu Rayon Sports itsinzwe ku munsi wayo kuko mu 2021 yatsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 2-1, mu 2022 itsindwa na Vipers SC igitego 1-0, mu 2023 yatsinzwe na Kenya Police FC igitego 1-0 mu 2024 yatsinzwe na Azam FC igitego 1-0, iheruka intsinzi yo kuri uyu munsi mu 2019 ubwo yatsindaga Gasogi United ibitego 3-1.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi
Rayon Sports
Kouyate Drissa, Serumogo Ali, Fabrice Nshimimana, Emery Bayisenge, Emmanuel Nshimiyimana, Aimable Ntarindwa, Seif Niyonzima, Rushema Chris, Abedi Bigirimana, Bingi Belo na Yves Habimana
Yanga SC
Hari Diarra, Israel, Boka, Andambwile, Mwamnyeto, Conte, Doumbia, Maxi, Pacome, Boyeli na Ecua.