Abahanzi bakora injyana ya Rap, bari mu bakunzwe mu Rwanda Young Grace na Fifi Raya bagaragaje amarangamutima yo kuba barahawe umwanya wo kuzataramira abakunzi b’injyana ya Hip Hop mu gitaramo cyiswe “Icyumba cya Rap” bagataramana na basaza babo, Riderman na Bulldog bagiteguye.
Icyumba cya Rap’ cyari kibaye ku nshuro ya kabiri aho cyaranzwe n’umwihariko wo kuba abaraperikazi na bo barahawe umwanya ugereranyije n’icyabanje.
Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ry’itariki ya 26 Ukuboza 2025, cyaranzwe no kwizihirwa kw’abakitabiriye ndetse n’ibyishimo ku mpande zombi haba ku bahanzi, wabonaga abitabiriye banyuzwe n’indirimbo zabo barimo kuririmbana n’abahanzi babo.
Ubwo yari avuye ku rubyiniro Fifi Raya yagaragarije itangazamakuru ko yishimye kandi anejejwe no kuba kuri iyi nshuro abateguye igitaramo bazirikanye abaraperikazi.
Ati: “Ndishimye cyane byari byiza bwari ubwa mbere kuri njye, ndi umuntu abantu batajya bakunda gutekerezaho, narabikunze cyane ukuntu n’abaraperikazi babatekerejeho.
Sinatekerezaga ko abaraperikazi bahawe umwanya mu cyumba cya Rap cy’uyu mwaka nagombaga kuzamo none byabaye, ndanezerewe cyane.”
Fifi Raya ari mu baraperi beza bakizamuka u Rwanda rufite, mu ndirimbo ze yaririmbye harimo iyo yakoranye na Bushali n’iyo yafatanyije na B-Threy zose yafatanyaga n’abitabiriye icyumba cya Rap kuziririmba.
Young Grace na we udakunda kugaragara cyane ariko akaba yifitiye igikundiro gihoraho anyuzwe n’uko abantu baba bakibuka indirimbo ze.
Ati: “Banyakiriye neza cyane, kubera ko maze igihe kinini ntaririmba nari nzi ko indirimbo zanjye bazibagiwe ariko ndatunguwe indirimbo zihora ziri mu mitwe y’Abanyarwanda, ndabashimiye cyane.”
Akomeza agira ati: “Ndashimira Ma Africa gutekereza no ku bakobwa, ni ibintu byiza kuko si abahungu gusa bakora Hip Hop n’abakobwa turayikora, kudutekerezaho ni igitekerezo cyiza byaranshimishije cyane barakoze cyane “
Ubwo icyumba cya Rap cyabaga ku nshuro ya mbere harimo abaraperi b’abasore gusa nta mukobwa warimo ibintu bisa nkaho abakobwa bakora iyo njyana batakiriye neza nubwo ntacyo babivuzeho icyo gihe, icyakora bose bagaragaje ko byari bikwiye kuko bashimishije abitabiriye kandi bagaragarizwa urukundo rudasanzwe.
Young Grace ugaragaza ko amaze iminsi atuje ariko kandi yari ahugiye kuri Alubumu yari amaze iminsi ategura aho yaririmbye izirimo ‘Ataha he’ yakunzwe n’abatari bake.
Igitaramo icyumba cya Rap cyabaye tariki 27 Ukuboza 2024, abahanzi bakiririmbamo barimo Riderman, Bushali, Bull Dog, P-Fla, Diplomate, Green P, Fire Man, Dany Nanone, Jay – C, Ish Kevin n’abandi.

