Yvan Muziki na Marina bahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Imibereho

Yvan Muziki na Marina bahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

MUTETERAZINA SHIFAH

April 8, 2026

Mu gihe u Rwanda n’Isi barimo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahanzi Yvan Muziki na Marina bahimbye indirimbo bise ‘Warababaye Never Again’ ihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iyo ndirimbo aba bahanzi bagaragaza ko umubabaro abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagize buhagije nta bundi bazagira kandi nk’Abanyarwanda bakiri bato bazarinda ejo hazaza h’u Rwanda.

Muri iyo ndirimbo bagize bati: “Icyizere cyavuye mu marira, urumuri ruva mu mwijima none ubu u Rwanda ruraganje, igiti cyarashibutse. Twahisemo kubaho imbabazi ziratwubaka, warababaye ndabizi imivu y’amaraso n’umwijima ukabije nyuma y’amarira turibuka twiyubaka, abo wibarutse twese turi ‘Never Again.”

Bakomeza bagaragaza ko Inkotanyi zikivuka kandi n’ababyiruka batazemera ko u Rwanda rwongera gusubira mu icuraburindi habaho urwango nk’urwanzwe Abatutsi kugeza aho abasaga miliyoni bishwe.

Bati: “Gupfa tuzira uko twavutse ntibizasubira (Never Again), kwicwa agashinyaguro […] Mwadukunze urw’Inkotanyi tubakunda urw’Inkotanyi kandi Inkotanyi zivuka buri munsi. Ntawasiba amateka yanditswe n’amaraso. Amajwi yacecekeshejwe ntateze kuzibagirana nubwo amajoro yari maremare urumuri rwaraje mu mitima.”

Basoza bagaragaza ko u Rwanda rwiyubatse kandi ko nk’urubyiruko bazakomeza kubungabunga ibyagezweho ndetse Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda ukundi byose bikaza bishimangira insanganyamatsiko yo Kwibuka igira iti ‘Twibuke twiyubaka’.

Yvan Muziki na Marina bavuga ko nk’abakiri bato bazarinda u Rwanda urwango
Bakoze indirimbo bise Warababaye ‘Never Again’ bashimangira ko Jenoside itazongera kubaho

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA