Yvan Muziki yasubiyemo indirimbo ‘Intsinzi’
Imyidagaduro

Yvan Muziki yasubiyemo indirimbo ‘Intsinzi’

KAYITARE JEAN PAUL

June 25, 2024

Umuhanzi Yvan Muziki wamenyekanye mu ndimbo; Muhaguruke yaje, Urugo ruhire, Intare batinya n’izindi yasubiyemo indirimbo ‘Intsinzi’ ya Mariya Yohani. Ni indirimbo yaririmbanye na Mariya Yohani, The Ben na Marina.

Ni indirimbo yakozwe na Bob Pro mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yafashwe na Ayo Merci.

Muziki yifashishije amashusho agaragaza ibikorwa byagezweho birimo imishinga ikomeye u Rwanda rwakoze birimo inyubako ya BK Arena.

Asohoye indirimbo mu gihe hirya no hino mu Rwanda hakomeje ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora igihugu ndetse n’Abadepite mu matora azaba tariki 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda batuye mu mahanga, tariki 15 Nyakanga 2024 mu Rwanda ndetse n’amatora y’ibyiciro byihariye azaba tariki 16 Nyakanga 2024.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA