Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yavuze ko u Burusiya buri kugorana kuko budaha agaciro imbaraga ziri gushyirwa mu kurangiza intambara.
Zelensky yashinje Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin kwanga guhagarika imirwano, u Burusiya bugakomeza ibikorwa bya gisirikare no kwirengagiza ingingo z’ingenzi ziri kuganirwaho.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump na mugenzi we Putin ubwo bari mu biganiro bigamije agahenge muri Ukraine ku wa 15 Kanama, bananiwe kumvikana uko imirwano yahagarara ako kanya nubwo bavuze ko ibyo baganiriye ari ingirakamaro.
BBC yatangaje ko Zelensky yarakajwe no kuba ataratumiwe muri ibyo biganiro ndetse avuga ko nta mahoro arambye yaboneka mu gihe nawe atari ku meza y’ibiganiro nubwo biteganyijwe ko azahurira i Washington DC na Trump ejo ku wa Mbere, tariki ya 18 Kamena 2025.
Mu biganiro biheruka, Putin yanze guhagarika imirwano mu gihe Ukraine itakwemera guheba bimwe mu bice nka Donbas, ashimangira ko ibindi bice byafashwe n’u Burusiya ku rugamba bidashobora gusubira mu maboko ya Ukraine.
Yavuze ko adashaka ko Ukraine izinjira mu muryango wo gutabarana wa NATO kuko byose bigamije iterabwoba ku Burusiya nubwo yemeje ko ibiganiro bigamije amahoro hagati y’impande zombi bizakomeza.
Ni mu gihe Perezida Trump mbere y’uko ibiganiro bitangira yari yasabye Putin ko intambara ihita ihagarara ariko nyuma aza guhindura imvugo asaba ko hakomeza kubaho ibiganiro by’amahoro.
Yasabye ko u Burusiya bwarekera gukomeza ibikorwa bya gisirikare ahubwo hagafatwa igihe cyo kuganira, ariko impande zombi zemeranyije ko ibyo biganiro ari intangiriro ko hakenewe ibindi byinshi kuko amahoro ari ngombwa.
Biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru abayobozi b’u Bufaransa, u Budage n’u Bwongereza bagirana ikiganiro kuri telefone ku ngingo y’intambara y’u Burusiya na Ukraine kandi biteguye gukorana hagamijwe ibiganiro bishobora guhuza Amerika u Burusiya na Ukraine.