Hashingiwe kuri gahunda y’ubucuruzi ya 2026 yemejwe ku wa Gatanu, tariki ya 12 Ukuboza, Koperative y’Imari n’Imigabane y’abari mu nzego z’Umutekano mu Rwanda, ZIGAMA CSS ifite intego yo kongera inyungu rusange ikava kuri miliyari 39.3 Frw ikagera kuri miliyari 42.2 Frw.
Yabitangaje mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’Inama y’Inteko Rusange yayo yabaye kuri uwo wa Gatanu, yari igamije gusuzuma imikorere y’iyi koperative no kwemeza gahunda y’ubucuruzi ya 2026 hamwe na gahunda ngari y’iterambere yo kuva mu 2025–2029.
Iyo nama yongeye gushimangira intego za ZIGAMA CSS zo gukomeza kwagura ibikorwa no kwiyubaka mu gihe kirekirre.
Inteko Rusange ya 41 yayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, afatanyije na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr Vincent Biruta.
Minisitiri Marizamunda yashimangiye uruhare rukomeye ZIGAMA CSS igira mu gufasha kugumana ituze n’imibereho myiza ishingiye ku bukungu mu nzego z’umutekano z’u Rwanda.
Kugabanya inyungu ku nguzanyo z’abari mu nzego z’umutekano bato
Visi Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya ZIGAMA CSS, Brig Gen Cooper Mike Mujuni, yagaragaje intambwe ifatika iyi koperative yateye mu mwaka ushize, anashimangira ko Inama y’Ubuyobozi yiyemeje gukomeza kwagura serivisi zitangwa, kongera amafaranga yinjizwa (gross income) no kuzamura inyungu rusange (net profit).
Abanyamuryango kandi bemeje intego zitandukanye zigamije kwagura gahunda z’imibereho myiza no gukomeza kunoza imiyoborere.
Mu myanzuro y’ingenzi yemejwe, Inteko Rusange yanzuye ko, hagamijwe guteza imbere imibereho y’abanyamuryango, ZIGAMA CSS “izagabanya inyungu ku nguzanyo ku basirikare bato ndetse n’abanyamuryango bo mu zindi nzego z’umutekano bari mu cyiciro kimwe.”
Iyo nama yitabiriwe n’abanyamuryango ba ZIGAMA CSS baturutse mu nzego zitandukanye z’umutekano zirimo Ingabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP), Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzacyaha bushingiye ku bumenyi (Rwanda Forensic Institute).


