Zigama CSS yungutse miliyari 37 Frw mu mwaka wa 2024
Ubukungu

Zigama CSS yungutse miliyari 37 Frw mu mwaka wa 2024

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

January 14, 2025

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’imari cyo kuzigama no kugurizanya (Zigama CSS) bwatangaje ko icyo kigo cyungutse amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 37 mu mwaka wa 2024, zivuye kuri miliyari 35.7 Frw yungutse mu mwaka wa 2023.

Iyo nyungu yatangarijwe mu nama y’Inteko Rusange ya Zigama CSS yateranye ku nshuro ya 40, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama 2025 mu Mujyi wa Kigali, ku cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) giherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Muri iyo nama hagaragarijwemo igenamigambi ry’umwaka wa 2025 irshimangira ukwiyemeza kw’abanyamuryango mu guharanira iterambere ndetse no kongera umusaruro kimwe n’umutungo wayo muri rusange.

Ni inama yayobowe na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda afatanyije n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya ZIGAMA CSS Nick Barigye, abagaba b’Ingabo, abayobozi b’inzego z’umutekano ndetse n’abanyamuryango bahagarariye abandi.

Barigye yavuze ko muri iyo nama habereyemo kumurikira nteko Rusange ishusho y’uko banki yungutse  mu mwaka iushize wa 2024.

Aha ni ho yahereye agira ati: “Mu buryo bwo kunguka mu mwaka wa 2024, imibare dufite ubungubu ni uko Zigama CSS yaba yarungutse 37 z’amafaranga y’u Rwanda. Mu mwaka wa 2025 turateganya ko Zigama CSS izabona inyungu ya miliyari hafi 42 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Yanavuze kandi ko umwaka wa 2024 warangiye iyi banki ifite umutungo w’agaciro ka miliyari zikabakaba 900 z’amafaranga y’u Rwanda, intego y’uyu mwaka wa 2025 ikaba ari iyo kugera nibura ku mutungo wa tiriyari 1.1 y’amafaranga y’u Rwanda.

Zigama CSS yiyemeje kurushaho kunoza imitangire ya serivisi, hakaba harashyizweho umurongo wa telefoni utishyurwa ushobora guhamagarwa amasaha 24/7 mu korohereza abanyamuryango kugera ku makuru.

Zigama CSS ni Ikigo cy’imari gihuje ahanini n’abari mu nzego z’umutekano by’umwihariko ababarizwa mu Ngabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda (RNP), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Minisitiri w’Ingabo Marizamunda Juvenal na Nick Barigye, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Zigama CSS
Abahagarariye abandi muri Zigama CSS bishimiye inyungu ikigo cy’imar cyabo cyagezeho mu mwaka ushize

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA