Uko inda y’umubyeyi utwite igenda ikura, ashobora kugira impinduka mu mihumekere akumva adahumeka neza cyangwa umwuka ukamubana muke nyuma yo gukora cyangwa atanakoze imirimo isanzwe.
Ibi bishobora guterwa n’impinduka zishingiye ku mpamvu karemano zishingiye ku gutwita.
Medical News Today ivuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu 2015, bwerekanye ko abagera kuri 60-70% y’abagore bagize ikibazo cyo guhumeka nabi igihe batwite.
Zimwe mu mpamvu zibitera zirimo gukura kwa nyababyeyi kuko ikura isunika hejuru ku bihaha, hakabaho kwiyongera kw’imisemburo.
Birasanzwe cyane kubura umwuka mu gihe cyo gutwita, kandi abaganga bakunze kubona ko ari ikimenyetso cyo gutwita ubwacyo.
Impuguke mu buvuzi bw’indwara z’abagore zemeza ko abantu batwite bashobora kubona izi mpinduka ako kanya mu gihembwe cya mbere cyo gutwita (amezi atatu ya mbere), icya kabiri cyangwa n’icya gatatu.
Impinduka zo mu gihembwe cya mbere cyo gutwita
Uru rubuga rukomeza ruvuga ko bitagombera ubunini bw’umwana utwite kugira ngo uhumeke nabi, kuva mu gihembwe cya mbere, kimara hafi icyumweru cya 14, umuntu umwuka akoresha utangira kwiyongera.
Udutsi dutandukanya umutima ibihaha n’inda, tuzamuka kuri santimetero 4 mu gihembwe cya mbere cyo gutwita, bituma ibihaha bishobora kuzura umwuka.
Hari bamwe bagorwa no kwihanganira izi mpinduka mu gihe abandi bumva baba bameze nk’abagiye guhera umwuka.
Bakunze guhumeka vuba vuba kubera kwiyongera kw’imisemburo ya progesterone na estrogene, byombi bigira uruhare runini mu mikurire y’umwana. Kandi umusemburo wa progesterone uba ugomba kwiyongera mu gihe cyo gutwita.
Impinduka zo mu gihembwe cya kabiri
Hari n’abandi batangira kugira ikibazo cy’imihumekere mu gihembwe cya kabiri, kimara hafi icyumweru 28. Medical News Today ikomeza ivuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu 1970, bugaragaza ko 31% muri 62% batangira kugira iki kibazo guhera ku cyumweru cya 19 cyo gutwita.
Uko inda ikura ikunze kugira uruhare mu kubura umwuka mu gihembwe cya kabiri ariko, impinduka zimwe mu buryo bw’imikorere y’umutima nayo ishobora kubigiramo uruhare kuko amaraso aba yabaye menshi mu mubiri, umutima usabwa gukora cyane kugira ngo ubone uko uyakwiza mu myanya yabugenewe, ari nabyo bitera kumva adahumeka.
Impinduka zo mu gihembwe cya gatatu
Igihembwe cya gatatu cyo gitangira hafi y’icyumweru cya 29, hashobora kuzamo impinduka kuko guhumeka bishobora koroha cyangwa bikagorana cyane, bitewe ahanini n’uko umwanya w’umutwe w’umwana wiyongera.
Mbere yuko umwana atangira guhindukira umutwe we ushobora kumera nkuri munsi y’urubavu hakabaho imihindagurikire umubyeyi agahumeka neza.
Nk’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima cy’abagore (National Women’s Health Resource Center) cyo muri Amerika kibitangaza, iyi mihumekere ishobora kubaho hagati y’icyumweru cya 31-34.
Uku kudahumeka neza bishobora guherekezwa no gukorora guhoraho ndetse no kumva wumagaye.
Gusa abagore batwite bagirwa inama yo kujya kwa muganga mu gihe bumva kubura umwuka bikabije cyane.
KAMALIZA AGNES