Zimwe mu mpamvu zo gukunda u Rwanda mu mboni y’umukerarugendo
Amakuru

Zimwe mu mpamvu zo gukunda u Rwanda mu mboni y’umukerarugendo

Imvaho Nshya

July 9, 2023

U Rwanda, ruzwi cyane nk’igihugu cy’imisozi igihumbi, ni igihugu gito ariko gikomeye giherereye muri Afurika y’Iburasirazuba, ruhana imbibi na Uganda, Tanzania, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). 

U Rwanda ni isoko y’ibyiza n’ubunararibonye bishimishije, ndetse n’umuco byanze bikunze bisigira abarutembera ubunararibonye butazasibangana mu buzima bwabo.

Simone Cherí, umunyamakuru wigenga ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) uzenguruka mu bihugu bitandukanye yandika inkuru z’ahantu hatangaje kandi habereye ubukerarugendo, avuga ko bibabaje kuba isura y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga igishingira ku mateka yijimye. 

Nubwo ari ngombwa kumenya icyo gice cy’amateka, kugira ngo urusheho gusobanukirwa, byaba ari akarengane kandi bidahwitse kurangiriza inkuru aho. 

U Rwanda ni igihugu cyiza bidasubirwaho kandi mu buryo bwose, kitarangwa n’akajagari mu bukerarugendo burenze urugero, kimwe n’ahandi hantu hazwi cyane.

Mu gihe waba utegura urugendo rwawe rw’ahazaza muri Afurika, gusiga u Rwanda byaba ari igihombo kuko rutanga impamvu zirenze izikenewe zatuma urushyira ku rutonde. 

Kigali, Umurwa Mukuru w’u Rwanda, ni ho ibikorwa byinshi bibera, nyamara, ibintu byiza cyane by’Igihugu biri hanze y’umujyi.

U Rwanda nk’ahantu nyaburanga

Abantu benshi bahita batekereza kuri Bali na Tayilande iyo bashaka ahantu ho kuruhukira hateye amabengeza, ariko hari ibyiyumvo bidasanzwe bizanwa no kugirira ubunararibonye nk’ubwo cyangwa uburenze ku Mugabane w’Afurika, ahantu hadahenze kandi hakigaragara byiza nyaburanga byinshi bya kamere. 

Gusobanura u Rwanda nk’ahantu nyaburanga ntibikwiye gukorwa nko kurugirira impuhwe kuko imiterere yarwo ari myiza cyane. U Rwanda rwahawe izina “Igihugu cy’Imisozi Igihumbi” kubera imisozi itagira ingano izengurutswe n’ibyiza nyaburanga bitandukanye. 

Ahantu hose wakorera ingendo mu gihugu uhasanga ibintu bitangaje bigaragarira neza amaso y’uhabona. Kuva muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ukagera ku Kiyaga cya Kivugikora ku Turere dutandukanye tw’Intara y’Iburengerazuba, ibyiza by’u Rwanda bizatuma urushaho gukomeza kurukumbura. 

Umutekano n’isuku ni byo biza imbere

Nubwo ibirebana n’umutekano ari igitekerezo kitavugwaho rumwe bitewe n’ureba n’ibyo ashingiraho ndetse  kugaragaza bimwe mu bice by’abirabura n’abarabu nk’ibidatekanye bikaba byaragizwe intwaro yo kurwanya bimwe mu bihugu, u Rwanda  rukomeje kugaragara ku rutonde rw’ibihugu bitekanye kurusha ibindi muri Afurika. 

U Rwanda rwashyize imbaraga zifatika mu guharanira ko abaturage barwo ndetse n‘abarusura baba batekanye, kandi ni ingamba zimaze imyaka ikabakaba 30 ishize. 

Umunyamahanga ukigera mu Mujyi wa Kigali, ahita abona uburyo ukeye kandi unashyirwa imbere ku rutonde rw’imijyi ikeye kurusha iyindi muri Afurika. Si i Kigali gusa kuko iyo werekeje no mu yindi mijyi cyangwa mu byaro usanga na ho isuku yigaragaza. 

Umusanzu munini w’isuku uturuka ku bikorwa by’Umuganda ngarukakwezi ukorwa buri ku wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi aho abaturage bose mu Gihugu harimo n’abayobozi nka Perezida wa Repubulika, bose bahurira mu bikorwa byo gusukura aho batuye, imihanda n’ahandi hose hakeneye gusukurwa. 

Abatabasha gukora Umuganda kuri uwo munsi na bo bemererwa kuwukora ku Cyumweru gikurikiyeho cyangwa undi munsi wose batoranya. 

Uretse uwo muganda uba rimwe buri kwezi, mu Nzego z’ibanze bashobora gutegura ibikorwa by’Umuganda mu yindi minsi kugira ngo basukure ahantu hihutirwa. 

Ibyo kurya binurira

Ikibazo benshi muri ba mukerarugendo bakunze guhura na cyo ni uguhamya neza ko aho berekeje bazahasanga ibyo kurya bakunda kandi bijyanye n’ubushobozi bwabo. Inkuru nziza ni uko mu Rwanda haboneka ibyo kurya byinshi birenze ibyo wifuza kugerageza igihe uzaba warugezemo. 

Kuva ku biryo byoroheje kugeza ku bitegurwa ku rwego ruhanitse, mu gihugu nta kibazo cy’ubuhanga n’ubunararibonye mu guteka gihari. Ibyo kurya bimwe na bimwe bishobora gutegurwa mu buryo utamenyereye ariko hari resitora zitagira ingano by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Ibyo kurya byaho bizwi kandi bikunzwe cyane harimo ubugali, isombe, n’imizuzu. 

Uramutse utembereye i Kigali ntutemberere mu makaritsiye y’i Nyamirambo azwi ku biryo Nyafurika na resitora ziteka indyo zo muri aziya. Niba utari umuntu ukunda kugerageza indyo nyinshi zitandukanye, haracyari bimwe na bimwe bikubereye na we wakwisangamo. 

 Resitora nyinshi zitanga inyama zitogosheje, izokeje n’izikaranze, amafi n’ubundi bwoko inyam, ibikomoka mu mazi, ndetse n’indyo yihariye ku bantu batarya inyama (vegan and vegetarian).

Ibikorwa byihariye byo gusura mu Rwanda

Birashoboka ko igikorwa cyo gusura bizwi cyane mu Rwanda ari icyo gusura ingagi. Gutembera no gusura ibice nyaburanga bitandukanye bikurura ba mukerarugendo benshi. Usanga nko ku munsi abantu batari munsi ya 96 ari bo bashobora gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bagiye gusura ingagi. 

Uretse ingagi zo mu misozi, hari ibindi bice wasura bifite ahamumbezi kandi bitanga ubunararibonye bwihariye. Muri byo harimo icyanya cyahariwe kuruhukiramo mu nkengero z’Umujyi wa kigali ahitwa Fazenda Sengha aho abantu bajyana n’imiryango yabo bakarushaho kugubwa neza. 

Kuri Fazenda Sengha hari ibikorwa bitandukanye byagenewe gufasha abahagana kuruhuka uhereye ku bigenewe abana bato ukageza ku bigenewe abantu bakuru. 

Aka gace gaherereye mu bilometero bike uturutse mu Mujyi wa Kigali rwagati, gatangirwamo serivisi nko kugenda ku ndogobe, ku migozi (ziplining), kurashisha umuheto, kunyonga moto zigezweho z’ubukerarugendo (quad bikes), ibyicungo, gutembera n’amaguru kurashisha imbunda zisohora amarangi n’ibindi. 

Abahasura babasha no kuryoherwa no gutemberera mu busitani buteye amabengeza buherereye kuri Mont Kigali aho baba bitegeye ikibaya cya Nyabarongo.

Pariki y’Igihugu y’Akagera na yo ni ahantu nyaburanga udakwiye gucikwa igihe ugeze mu Rwanda, cyangwa ukaba wararuvukiyemo ariko utarahagera. Ni Pariki usangamo  inyamaswa eshanu nini (Big Five) ari zo intare, ingwe, inkura, inzovu ndetse n’imbogo zo muri Afurika. 

Ushobora no kuhacumbika kuko habarizwamo amahoteli ane arimo n’ahantu hateguwe ku buryo ubasha kureba ibyiza nyaburanga bigukikije ari na ko wiruhukiye. 

Muri iyi Pariki nanone habarizwa ibiyaga bigera ku 10 birimo Ikiyaga cya Ihema ari na cyo cyarushije ibindi kumenyekana. Urimo agira amahirwe yo kugendera mu bwato aho abasha kwibonera imvubu, inyoni z’amoko atandukanye ndetse n’utundi tunyamaswa dutandukanye tuboneka mu Karere gusa utasanga ahandi ku Isi. 

Ahandi hantu habereye ubukerarugendo udakwiye gucikwa ni ugutembera mu twato duto mu Kiyaga cya Kivu, gutembera muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ndetse no kugendera ku igare mu bice bigize Isunzu rya Congo-Nil.

Yanditswe na NYIRANEZA Judith

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA