Bamwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bakoze indirimbo bakaziririmbira abakunzi babo ku munsi w’ubukwe bwabo ndetse bakazishyira ku mbuga nkoranyambaga zikanifashishwa n’abandi bashyingiranywe cyangwa zikanacurangwa n’abandi bazikunze kubera amagambo meza azirimo.
Imvaho Nshya yateguye zimwe muri izo ndirimbo zirimo n’izikifashishwa mu bukwe uyu munsi, kubera amagambo meza y’urukundo.
Ugendeye ku buryo aba bahanzi bagiye bakora ubukwe bakurikirana usanga uretse kunezerwa ubwabo no kunezeza imiryango yabo, ariko n’ubukwe bwabo bwarasigiye abakunzi b’ibihangano byabo urwibutso kuko iyo bumvise izo ndirimbo bahita bibuka ko zagiye ahagaragara ubwo bashyingiranwaga.
Ku rutonde rw’izo ndirimbo uhasanga iyitwa Byararangiye. Ni indirimbo umuhanzi Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yahimbiye umugore we Niyonshuti Ange Tricia, anayimutunguza ku munsi w’ubukwe bwabo bwabaye tariki 31 Ugushyingo 2014, aho yamwumvishaga ko ari we yahisemo kandi iminsi asigaje ku Isi bazayimarana kuko ari cyo cyari icyifuzo cye kuva amubonye.
Ni indirimbo imaze imyaka 10 igiye ahagaragara ikaba imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 95 (Views).
Kugeza ubu aba bombi bafitanye abana bane barimo n’uwo barera.
Umugisha wakomeje kuba mu myidagaduro nyarwanda by’umwahariko mu muziki kuko nyuma yaho abakunzi b’ibihangano bya Clarisse Karasira na bo banyuzwe n’indirimbo Ndagukunda yahimbiye akayiririmba ku munsi w’ubukwe bwe n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, ariko bo bakaba barayifatanyije.
Muri iyo ndirimbo bagaruka ku rukundo bakundana n’ukuntu intambwe bateye ari impano y’Imana, aba bombi bamaranye imyaka itatu kuko babanye tariki ya 1 Gicurasi 2021 bakaba bafite umwana umwe w’umuhungu.
Undi muhanzi wahise akora indirimbo ebyiri azikoreye umugore we mu bukwe bwabo na zo zigakundwa n’abatari bake ni Ngabo Medard uzwi cyane nka Meddy, ubwo yashyingiranwaga n’umugore we Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia.
Tariki 22 Gicurasi 2021 yamuririmbiye indirimbo yise My Vow aho aba agaruka ku buryo Imana yamushakiye umugore, afata nk’uw’ibanze mu buzima bwe, agakomeza amwizeza ko azamukunda kandi akamwitaho nk’isezerano amuhaye.
Ni indirmbo yakunzwe kuko kugeza ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 1.30 mu myaka itatu.
Nyuma yayikurikije iyitwa Queen of Sheeba iyakunzwe n’ubu ikaba igitanga ibyishimo mu birori by’ubukwe. Kuri ubu aba bombi bakaba bafitanye umwana w’umukobwa.
Indirimbo Ni Forever na yo iri mu zikunzwe abahanzi bakoreye banaririmbira abakunzi babo kuko ni indirimbo Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yaririmbiye umukunzi we Uwicyeza Pamela, aho imaze amezi umunani ikaba imaze kurebwa na miliyoni 6 (Views), kuva yajya hanze tariki 16 Ukuboza 2023.
The Ben na Pamela bakoze ubukwe mu mpera za 2023.
Nubwo ari aba bakoze indirimbo ariko si bo bahanzi bonyine bakoze ubukwe mu Rwanda kuko Butera Knowless, Miss jojo na Safi Madiba bari mu bakoze ubukwe ariko batigeze bagira igihangano na kimwe bashyira ahagaragara ku munsi w’ubukwe bwabo.