Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera PSF, rwakoze igenzura mu bigo by’abikorera mu Mujyi wa Kigali, birimo Hoteli, Lodges, Moteli n’ahandi bacumbikira abantu harebwa niba bafite udukingirizo baha abakiliya kugira ngo birinde Virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ndetse no kwirinda inda zitifuzwa.
Ni igenzura PSF yakoze ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 11 na ku wa Gatandatu tariki ya 12, mu mpera z’icyumweru gishize, muri gahunda yiswe Moonlight.
Icyo gihe PSF ivuga ko henshi by’umwihariko muri Moteli na Lodges yasanze bagira udukingirizo bashyira mu byumba bakaduha abantu nta kiguzi, icyakora muri za Hoteli ngo ntatwo bagira, umukiliya ugakeneye arakizanira cyangwa akagatuma aho bavuga ko byatuma hari ubwandu bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ziyongera.
Jolie Bashagire, Umukozi wa PSF mu ishami ry’ubuzima, ushinzwe gushishikariza abikorera kwirinda indwara zandura n’izitandura yatangaje ko gutegura iyi gahunda yo gusura aba bikorera bacumbikira abantu ari gahunda yo kugabanya ubwandu bushya bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Yagize ati: “Dufite abakozi batandukanye bagendaga bareba muri Lodges, Moteli, Hotel n’ahandi haberaga imyidagaduro aho abantu benshi bahurira, bareba uburyo bakira abakiliya babo niba bahabwa udukingirizo niba bashobora kudukoresha.
Aho twasanga batadukoresha tugenda tubashishikariza kudukoresha kuko turinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, turinda inda zitateguwe ku bagore n’abakobwa n’izindi ndwara.”
Bashagire yavuze ko hari amahoteli basanze atagira udukingirizo ndetse n’aho basanze duhari ariko ugasanga badushyize mu tubati ku buryo usanga umukiliya ugashatse ngo agakoreshe byamugora kukabona, bityo akabasaba kujya bakagaragaza.
Ati: “Icyiza kiba kirimo iyo akabonye (agakingirizo) karamufasha kuruta kujya kukabaza ku bamwakira. Bifasha wa mukiliya ufite isoni cyangwa watinye kukigurira”.
Umwe mu bakozi b’imwe muri Hoteli yo mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge yabwiye itangazamakuru ati: “Twe iyo umukiliya aje agashaka (agakingirizo) dufata taxi tukajya kukamurebera.”
Undi ati: “Usanga abenshi batatubaza wenda baba batwizaniye”.
Izamukuza Francine ni umukozi w’imwe muri Hotel iherereye ku Muhima mu Mujyi wa Kigali avuga ko iyo umukiliya aje akeneye agakingirizo akabasaba bakakamuha nta kiguzi.
Ati: “Tuba turi mu byumba amafaranga yishyura icyumba na ko kaba karimo, mu gihe yagakoresheje ntabwo tukamwishyuza”.
Shema Evariste umuyobozi w’abakozi muri Moteli (Manager) iherereye ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge yavuze ko baba bafite udukingirizo ugakeneye, akagakoresha ariko ko bagashyira mu kabati mu cyumba.
Rusanganwa Leo Pierre Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima muri PSF avuga ko nyuma yo kubona hari ibigo by’abikorera bicumbikira abantu ariko bidafite udukingirizo dushobora kurinda abakiliya mu gihe badukeneye, bagiye kuganira n’inzego bireba ngo bikosorwe.
Ntiziryayo Narcisse Umukozi wa AHF Rwanda Umushinga ukora ibikorwa byo gukumira Virusi itera SIDA no kwita ku bayifite yatangaje ko hari gahunda yo gushyiraho ahantu h’ibanga, uzashyira udukingirizo muri ibi byumba bicumbikira abantu bya Hoteli, Moteli, Lodges n’ahandi, ku buryo uzadukenera azajya atubona bitamugoye.
Yagize ati: “Ahantu bacumbikira abantu cyane cyane ni mu mahoteli usanga batabyumva, n’aho badufite usanga badushyira aho bakirira abantu (Reception), ariko nanone ntitwibagirwe ko tugifite abantu biha akato ku ikoreshwa ry’agakingirizo.
Umuntu ugiye muri Hoteli akaba atatinyuka kuza kuri ‘reception’ ngo mumpe agakingirizo, kubera ko yahabonye umwana ukiri muto akavuga ngo uriya sinatinyuka kumwaka agakingirizo akaba yakora imibonano mpuzabitsina idakingiye akaba wenda aranduye cyangwa aranduje.”
Ati: “Ndagira inama amahoteli yo kubitekerezaho bakemera ko twabaha udusanduku tumeze neza (Condom dispensors) ushyira mu nguni umuntu akaza akahanyura akakiha nta muntu umurebye bityo bigaca akato.”
Yongeyeho ati: “Iyo utujyanye mu cyumba mu kabati hari n’umugore n’umugabo babana, baje gucumbika kubera ko batuye kure, basangamo udukingirizo bati ha hantu ni mu ndaya. Umugabo yaba yahageze mbere umugore yaza nyuma ati, buriya wari wagakoresheje, ibyo byose bitera ikintu kimeze nk’urujijo”.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe gahunda zo kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Ikuzo Basile, yavuze ko ubwo Hoteli zimwe zikomeje kwinangira kugira utwo dukingirizo, bagiye kwiyambaza urwego rw’igihugu rw’Iterambere RDB, bagasaba ko hashyirwaho itegeko ryo kugira udukingirizo mu byumba bicumbikira abantu.
Yagize ati: “Ntabwo twifuzaga ko byaba itegeko, iyo ukoze ikintu ucyumva ni byo biba byiza, ariko iyo ugikoze ari itegeko ugikora wanga ariko ukagikora, nk’uko mubizi agakingirizo gafasha mu kwirinda SIDA n’ibindi byago bikomoka ku mibonano mpuzabitsina idakingiye kandi karahendutse”.