Umwanditsi, umukinnyi wa filime unaziyobora, Zion Sulaiman Mukasa Matovu, yamuritse filime mbarankuru yise ‘Umuganda’ yerekana ko wakomotse mu muco w’Abanyarwanda wo kwishyira hamwe, gukorera hamwe no kubaka igihugu biturutse ku mbaraga zabo ubwabo.
Ni filime yamurikiwe mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST), ku mugoroba wo ku wa 04 Werurwe 2026.
Zion Sulaiman Mukasa Matovu wagize igitekerezo ndetse akanayobora iyi filime mbarankuru ‘Umuganda’ yavuze ko na we ubwe mbere atari asobanukiwe umuganda icyo ari cyo, ari na ko bimeze muri bamwe mu Banyarwanda, aba ari yo mpamvu ahitamo gukora filime kugira ngo ubwo bumenyi ku muganda bugere kuri benshi.
Ati “Ubusanzwe, nari nziko Umuganda ari igikorwa cyo ku wa Gatandatu. Mbihawemo umurongo n’Urwego rw’Igihugu rw’Inararibonye, REAF (Rwanda Elders Advisory Forum), twabashije kumva ko Umuganda ari intekerezo z’Igihugu.”
Abanyarwanda barimo urubyiruko berekana ko Umuganda ari ingirakamaro ku gihugu ndetse n’abaturage muri rusange kuko uretse kubaka ibikorwaremezo, kumenyeshwa gahunda za Leta ariko banagira umwanya wo gusabana.
Umugwaneza Ephraim agira ati: “Umuganda tugomba kuwuha agaciro kuko uretse kuba twubaka ibikorwa remezo ni naho duhurira nk’abaturage, tukamenyana, tukamenya gahunda za Leta zigomba gushyirwa mu bikorwa n’imbaraga zigomba guhabwa.”
Akomeza agira ati: “Iyo tugiye kureba no mu buyobozi bw’Igihugu harimo urubyiruko, tugomba kumenya ko rero Umuganda ni igikorwa kitureba, ntabwo ababyeyi bagomba kudusiga turyamye, tugomba gutanga umusanzu wo kubaka Igihugu cyacu.”
Abahire Dharlia wiga mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST), Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST), yavuze ati: “Umuganda ni ngombwa, ufasha mu kubakira abatishoboye, kubaka imihanda, kubaka n’ibindi bikorwa remezo. Umuganda kandi udufasha kwita ku bidukikije.”
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwerekanye ko iyi filime mbarankuru, izafasha abanyeshuri ndetse n’urubyiruko muri rusange kumenya impamvu Umuganda ari ngombwa.
Bamwe mu banyeshuri barenga 2,000 bari bitabiriye igikorwa cyo kumurika filime mbarankuru yiswe ‘Umuganda’ bagaragaje ko banyuzwe n’ubusobanuro ku muganda ko ari intekerezo n’umuco Nyarwanda.
Mu mashusho yafatiwe hirya no hino mu gihugu, filime “Umuganda” yerekana uko abahinzi, abanyeshuri, abasirikare, abakozi ba Leta n’abandi bahuriza hamwe mu mirimo yo gusukura, gutera ibiti, kubaka inzu no gufasha abatishoboye, byerekana ko iterambere ry’igihugu rishingiye ku baturage ubwabo.
Imurikwa ry’iyi filimi ‘Umuganda’ ryitabiriwe n’Abadipolomate barimo Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala, inzego zitandukanye za Leta, abanyeshuri n’abandi.
Amb. Irene Vida yavuze ko Umuganda atari igikorwa umuntu akora kubera impamvu runaka cyangwa inyungu runaka, ahubwo ko ari umuco n’indangamuntu by’Abanyarwanda.
Ati “Ni imwe mu ndangagaciro z’Abanyarwanda zigaragaza uko bakunda, gukorera hamwe no gufashanya.”
Umushinga w’ubuhanzi wahawe inkunga n’ubufatanye mpuzamahanga, aho Zion Mukasa yakoranye na Scott Hillier, umuyobozi wa filime mpuzamahanga umaze gutsindira ibihembo byinshi akaba yarigeze kuba umujyanama mu iserukiramuco Cannes Film Festival.
Hillier usanzwe atunganya filimi akaba n’umujyanama mu bya tekinike n’ubuhanzi kuri iyi filime, azafasha kuyigeza ku rwego mpuzamahanga.
Umuganda si filime gusa, ahubwo ni ishusho y’ubumwe, icyizere n’ubutwari bw’Abanyarwanda, yerekana ko uko abantu bakorera hamwe bashobora guhindura igihugu.
Ije ikurikira izindi filime nka “Beyond the Genocide” ya Zion Mukasa n’izindi zagaragaje amateka n’iterambere ry’u Rwanda, ariko Umuganda yo ikajya kure, ikerekana isura nshya y’igihugu cyiyubaka ku murongo w’umutima umwe.
Iyi filime igaragaramo Rucagu Boniface uri mu bagize Akanama Ngishwanama k’Inararibonye z’u Rwanda, Solange Mukasonga wabaye Meya w’Akarere ka Nyarugenge, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga n’abandi mu nzego za Leta.







