Zuchu yahishuye uko yatinyaga kuririmba mu Cyongereza
Imyidagaduro Mu Mahanga

Zuchu yahishuye uko yatinyaga kuririmba mu Cyongereza

MUTETERAZINA SHIFAH

November 22, 2025

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba ukomoka muri Tanzania Zuchu yagaragaraje ko yamaze igihe kirekire atinya gukora indirimbo mu Cyongereza kuko atari rwo rurimi rwe kavukire.

Mu kwizihiza isabukuru ye Zuchu yagaragaje ko yateguriye abakunzi be indirimbo yise Reason (Impamvu) kuko kugeza ubu yamaze kwigirira ikizere.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yasangije abamukurira ukuntu iyo ndirimbo amaze igihe yararangije kuyifatira amajwi kera ariko agatinya kuyishyira hanze kuko yumvaga ishobora kuba atari nziza.

Yagize ati: “Muraho neza bantu banjye beza, nitwa Zuchu nje hano ngo ngire ibyo mbasangiza. Mu minsi ishize nafashe amajwi y’indirimbo yitwa ‘Reason’ ariko mbanza kugira ubwoba bwo kuyishyira hanze kuko numvaga ko atari nziza kubera ko yari mu Cyongrereza kandi kikaba atari ururimi rwanjye kavukire.”

Akomeza agira ati: “Naterwaga ubwoba no kuba nanditse amagambo adafututse,mpamagara umujyanama wanjye musaba ko tutayishyira hanze ahubwo twakora indi, ambaza impamvu ndamusobanurira ambwira ko icyo abafana banjye bankeneyeho atari Icyongereza gitunganye ahubwo ari indirimbo nziza.”

Uwo muhanzi avuga ko iyo yibutse ko nta kintu gitagatifuje kibaho mu Isi yaba indirimbo, kompanyi zifasha abahanzi cyangwa umujyanama runaka (Manager) ndetse yibutsa abantu ko bakwiye kuzirikana ibyo bintu.

Ati: “Umuntu wese unkurikiye ndifuza kugusangiza ubu butumwa nta kintu kibaho gitunganye, wowe kora ibyawe kandi mu buryo bwawe ndetse no mu gihe cyawe wumva wagennye.Wowe haranira kuba umuntu ufite itandukaniro n’iyo utaba intungane.”

Zuchu yashyize indirimbo hanze ku itariki yizihirizaho isabukuru y’amavuko kuko yavutse tariki 22 Ugushyingo.. Ni indirimbo abakunze be bakiranye yombi bamwifuriza isabukuru nziza, akaba ari na yo ya mbere yizihije ari umugore wa Diamond Platinumz bamaze imyaka myinshi bakundana.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA