Zuchu yatewe amacupa n’abafana ku rubyiniro
Imyidagaduro

Zuchu yatewe amacupa n’abafana ku rubyiniro

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

October 3, 2024

Umuhanzi wo muri Tanzania Zuhura Othman Soud uzwi cyane nka Zuchu yirukanywe ku rubyiniro atewe amacupa n’abafana ubwo yaririmbiraga mu iserukiramuco ryitiriwe Wasaafi (Wassafi Festival).

Ubwo yaririmbaga indirimbo ye yise Honey yakunzwe n’abatari bake, umwe mu bitabiriye iryo serukiramuco yamuteye icupa, ibyari bikurikiye ibyo abandi bari bamuteye mbere, bihita bimurakaza ahagarika kuririmba abaza impamvu ibimuteye.

Mu burakari byinshi Zuchu yagize ati: “Ni ukubera iki uteye icupa ku rubyiniro? Kubera iki ndimo kuririmba ukantera amacupa? Nsubiza ni wowe mbaza?”

Nubwo byagenze bityo ariko uyu muhanzi ntiyahise ahagarika kuririmba, ahubwo yagerageje gukomeza kuririmba, ariko abenshi mu bitabiriye bakomeza kumutera amacupa n’ibindi bintu bitandukanye ari nako bamuzomera, bamuvugiriza induru, bituma abashinzwe umutekano we bihutira kumwegera baramuherekeza igihe yavaga ku rubyiniro.

Nyuma yaho umusangiza w’amagambo  yagerageje gusaba abantu gutuza kugira ngo igitaramo gikomeze, ariko bakomeza gusakuza.

Amakuru avuga ko icyateye iyo myitwarire yabitabiriye icyo gitaramo, ari imyambarire ye itishimiwe n’abo yaririmbiraga.

Ibi bibaye mu gihe Zuchu na Diamond Platinumz basanzwe bavugwa mu rukundo, baherutse kugaragara mu bukwe bw’umuvandimwe wa Diamond Platinumz bambaye neza bakanifotozanya nk’abakunzi  (Couples) batangiye kwifotozanya n’abageni.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA