Umuhanzikazi uri mu bakunzwe muri Tanzania akaba n’umugore wa Diamond Platinumz Zuchu, yibukije umugabo we urwo amukunda yifashishije indirimbo ye nshya yise ‘I love you’.
Uyu mugore umaze imyaka itatu ashyingiranywe na Diamond Platinumz bari maze imyaka myinshi bakundana yashyize amashusho ku rubuga rwe rwa Instagram ari kumwe n’umugabo we asaba abamukurikira kubwira abo bakunda amagambo meza.
Yanditse ati: “Biraryoha kuvuga amagambo meza y’urukundo, garagaza umukunzi wawe umubwire uti ‘Ndagukunda’ reka mpere kuri roho wanjye Diamond Platinumz. Ndagukunda rukundo rwanjye.”
‘I Love You’ ni indirimbo ya Zuchu yakoze agamije ko yazajya ifasha abakunda gusohora amarangamutima yabo ku bakunzi babo bakababwira uko biyumva bitewe n’urukundo babakunda ahitamo kubanza kuyitura umugabo we.
Muri iyo ndirimbo mu gitero cya Kabiri hari aho yagize ati: “Iy’umujura ni 40 narafashwe, kuri we ndi indembe. Ibanga ntirikiri ibanga ryaragaragaye, ndakunda kugeza ubwo numva ntakicyeneye da, umutima uradunda nk’indangururamajwi (spika), indirimbo y’urukundo iri hose.”
Ndaririmba kugeza aho ijwi ricika, ibisigo nkabimuhundagazaho ni nde bireba? mbese ntacyo cyangwa ntawe nitayeho. Wowe, Ubwenge bwanjye urabujagaraza, njye rwose ndagushaka,Ni wowe nari guhitamo, n’iyo nza kuvuka ndi impanga. Mbese sindya sindyama, iyo mbaze rimwe singera kuri gatatu […]”
Ni indirimbo ikurikiye iyo aheruka gushyira hanze yise ‘Bado Nakupenda’ imaze ukwezi kumwe kuko yashyize ahagaragara tariki 6 Gashyantare 2026, ikaba imaze kurebwa n’abasaga miliyoni eshatu.
Diamond Platinumz na Zuchu bashyingiranywe mu 2023, mu muhango wubahirije, Umuco wa Tanzania ndetse no bishimangirwa ubwo bagaragaraga ko basezeranye imbere y’Imana mu idini ya Isilamu Diamond asanzwe abarizwamo.
Zuchu yaciye amarenga ko rimo gukora kuri Alubumu nshya anatangaza ko I love you ari imwe muzizaba zigize iyo Alubumu.
