Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwatangaje ko kuva mu 2019 kugeza mu 2025, mu bantu bacurujwe 90% bari urubyiruko na ho 79% bari ab’igitsina gore.
Byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gashyantare 2026, mu bukangurambaga bugamije kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka by’umwihariko icuruzwa ry’abantu mu Karere ka Burera.
Umuyobozi mu Ishami rishinzwe gukumira ibyaha muri RIB, Ntirenganya Jean Claude, yavuze ko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ari kimwe mu biteye inkeke kandi bibangamiye uburenganzira bwa muntu.
Ati: “Kuri ubu icyaha cy’icuruzwa ry’abantu giteye inkeke, kuri mu bibangamiye uburenganzira bw’umuntu.
Kuva mu 2019 kugeza mu 2025, mu bantu bacurujwe 90% bari urubyiruko na ho 79% bari ab’igitsina gore.”
Hagaragajwe impamvu zituna abantu bacuruzwa, harimo kurangirwa akazi,
Abaturage b’i Burera basabwe kuba maso bakamenya abatuye muri ako gace gakora ku mupaka abo ari bo, aho bava n’aho bagana.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline yakiriye itsinda ry’abakozi ba RIB mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu buzakorerwa mu Mirenge ikora ku mupaka. Iki gikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Kivuye.
Umuyobozi w’Akarere yashimye RIB ku bw’icyo gikorwa cy’ubukangurambaga, asaba abaturage bakitabiriye gukurikiza inama bagiriye no kugeza kuri bagenzi babo inama bagiriwe zijyanye no kurwanya icuruzwa ry’abantu.
Yababwiye kandi ingaruka zo kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, abasaba kwirinda kubyenga, kubicuruza no kubirwanya, kandi bakagira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru yerekeye ababikora, ndetse n’abakora icyaha cy’icuruzwa ry’abantu.
Kuva mu 2019 kugera mu 2025, Abanyarwanda bagera kuri 297 bacurujwe hirya no hino ku Isi, abagera ku 197 bakaba ari bo bagaruwe bakuwe mu bihugu 14.


