Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri rya Mutagatifu Ignace riherereye mu Karere ka Gasabo, barishimira ibiganiro bahawe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga.
Abanyeshuri babigarutseho nyuma y’ikiganiro bahawe n’ubuyobozi bw’Urwego rw’Ubugenzacyaha ku wa Kabiri tariki 31 Werurwe 2026, ku ishuri St Ignace High School. Irakoze Shammah Jolissa avuga ko RIB yabakanguye, bakamenya ibyiza n’ibibi byo gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Ku byo yamenye bijyanye n’ububi bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Mu bibi batubwiye byo gukoresha ikoranabuhanga, akenshi usanga abana bangana natwe mu myaka yacu mikeya, tujya ku ikoranabuhanga tugashakayo ibintu bidakenewe, bitari byiza nk’amashusho y’urukozasoni.
Banatwigishije ko nubwo ikoranabuhanga ari ryiza ariko hari ibibi rigira. Ibibi batubwiye akenshi ni ibiba byerekeye urukozasoni nk’ubusambanyi, amashusho mabi tutagomba kureba.” Isonga Moses wiga mu mwaka wa Gatandatu yashimye ikiganiro bahawe na RIB ku bijyanye no kwirinda guhanahana amashusho y’urukozasoni bigaragara mu rubyiruko.
Kuri we ngo agiye kujya areba ibimufitiye akamaro. Ati: “Urebye indirimbo bwa mbere usanzemo ibyo bintu, kuki ukomeje kuyumva? kuki ukomeje kuyigira ubuzima bwawe? kuki ukomeje kwisanisha n’ibyo bintu ubona mu ndirimbo? yakubereye imbata ku buryo utavuga uti iyi ndirimbo ibiyirimo njyewe ntabwo nshaka ko abantu bayinsanisha nayo, ukayireka.”
Kayisire Orlane wiga mu mwaka wa Gatanu muri St Ignace High School, avuga ko mu kigo yigamo hataburamo abana bashobora gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga ariko akavuga ko ibiganiro bahawe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha byabafunguye amaso bityo bakaba biyemeje kutazagwa mu mutego wo kwisanga bohererezanya amashusho y’urukozasoni.
Ntirenganya Jean Claude, Umukozi wa RIB ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha, yabwiye Imvaho Nshya ko ibi biganiro bidatangwa mu bigo by’amashuri gusa ahubwo ngo ni uko no mu nshingano RIB ifite yo gukumira ibyaha, igomba kuganira n’urubyiruko ku byaha birwugarije.
Ati: “Iyo tugeze ku rubyiruko twibanda cyane ku byaha uyu munsi rukunze kwisangamo. Ibyo bakunze kwisangamo ahanini, ni ibyaha usanga bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.”
Ashimangira ko aho Urwego rw’Ubugenzacyaha rujya, ari ngombwa ko rusobanurira urubyiruko ibyaha birwugarije kandi rukamenya uko rugomba kubyitwaramo, yaba ku babibashoramo cyangwa ku bashobora kubibakorera. Agira ati: “Ni ngombwa ko mu gukumira ibyaha twese tubigiramo uruhare ndetse noneho n’abo byugarije cyane, haba k’ubikora no k’ubikorerwa na bo hakaba hari uruhare rwabo baba bagomba gusabwa. Ni ngombwa ko duhura kenshi tugasangira imyumvire kugira ngo tubashe kubikumira.”
RIB itangaza ko ibyaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga birimo guhererekanya amashusho ndetse n’ibiteye isoni, gushyira abantu ku nkeke, kubashyiraho iterabwoba bifashishije amafoto nkayo ariko ababifatiwemo bahabwa ibihano hakurikijwe amategeko.
Padiri Emile Nsengimana, Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Ignace, avuga ko ibiganiro bya RIB bifasha abana, mu gihe bagiye gukoresha ikoranabuhanga bakibuka bya biganiro bahawe. Ati: “[…] bakibuka ibyaha bishobora gukorerwaho, haba hari n’abagiye kumushukira kuri iryo koranabuhanga, akibuka ko yigeze kuganirizwa akaba ashobora kwirinda kugwa muri icyo cyaha.”
Ubushakashatsi bwakorewe muri Amerika bwerekanye ko nibura umwe mu bakobwa 12 bagirwaho ingaruka zo guhererekanya n’inshuti zabo cyangwa abakunzi babo amashusho y’urukozasoni. Umuyobozi w’agashami gashinzwe kuvura indwara zo mu mutwe mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr. Iyamuremye Jean Damascène, aherutse kuvuga ko abakwirakwiza aya mashusho nta burenganzira ubahaye babiterwa n’ibibazo byinshi nk’ishyari.
Dr. Iyamuremye yasobanuye ko umuntu wananiwe kwiyakira kubera ko yashwanye n’inshuti ye cyangwa uwibye amashusho kugira ngo asebye mugenzi we, n’ufite uburwayi bwo mu mutwe bwo kwishimira ko abandi bababaye ashobora kuyakwirakwiza. Yagize ati “Hari abantu mu buzima bwabo bahora bashaka ikintu kibi cyaguturukaho, hanyuma bakacyuririraho kubera ko bibanezeza iyo babona umurewe nabi.”
Ubushakashatsi bugaragaza ko guhererekanya amashusho y’urukozasoni bigira ingaruka zirimo gutera nyirayo igisebo, kugira ikimwaro gishobora gutuma areka imirimo yakoraga cyangwa ishuri no kutongera kwizera abantu.














Amafoto: RIB