Ihuriro Nyarwanda ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barasaba ko ururimi rw’amarenga rwemerwa nk’izindi ndimi zemewe na Leta ndetse rukigishwa no mu mashuri kuko hari ubwo bagorwa no kubona serivisi bitewe n’iki kibazo.
Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 23 Werurwe 2026 mu nama nyafurika y’iminsi 3 yahurije hamwe abasemuzi bakoresha ururimi rw’amarenga, abashakashatsi, abahagarariye abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga baturutse mu bihugu bitandukanye, hagamijwe kurebera hamwe uko abafite ubu bumuga bisanga mu bandi, ibisabwa ngo bige amarenga, ndetse n’iterambere ry’ubusemuzi bukoresha ururimi rw’amarenga muri Afurika.
Ni Inama u Rwanda rwakiriye yateguwe ku bufatanye bw’Ihuriro Nyarwanda (RNUSLI), irya Afurika (AFSLI) ndetse no ku Isi (WASLI) rw’abasemura bakoresheje ururimi rw’amarenga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga Allan Mutabazi yavuze ko bifuza ko ururimi rw’amarenga rushyirwa mu mashuri kuko ari rwo rurimi kavukire rwabo, yagize ati: “Nk’uko ururimi rw’amarenga rwemejwe mu bindi bihugu hano mu Rwanda naho rwemezwe, abafite ubumuga na bo bafite uburenganzira kandi ni rwo rurimi kavukire rwabo, bafite ibibazo byinshi haba mu buvuzi, mu butabera n’ahandi, tukaba tubona rwemejwe byatuma hatabaho guhezwa ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.”
Yakomeje agira ati: “Icyo dusaba Leta cyangwa ababifite mu nshingano nk’abakora amategeko bumve ko ari ingenzi cyane, ururimi rw’amarenga ni ingenzi, dufite ubushobozi bwo gutwara ibinyabiziga ariko ntitwemererwa guhabwa impushya zo gutwara, urebye ni byo byifuzo byacu ariko byose bishamikiye kugusaba kwemezwa k’ururimi rw’amarenga.”
Musabyimana Joseph Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abasemuzi b’ururimi rw’amarenga, yavuze ko bagamije gukorera ubuvugizi abakoresha uru rurimi kugira ngo narwo rube rwemewe nk’izindi zikoreshwa kandi zemewe mu gihugu.
Yagize ati: “Dukorana n’imiryango y’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga n’indi y’abafite ubwo kutavuga, kutumva no kutabona, tugakorana kandi na Leta y’u Rwanda kuko ari yo itegura amahugurwa no guha amasomo abantu batandukanye kugira ngo bamenye ururimi rw’amarenga.”
Yakomeje agira ati: “Ubu ntabwo dufite igihe uru rurimi ruzatangira mu mashuri ariko intangiriro yarakozwe kuko Leta y’u Rwanda muri 2023 yemeje ko inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga itangira gukoreshwa, rero iyo yatangiye gukoreshwa haba hari icyizere ko Inteko Ishinga Amategeko rishobora kurwemeza nk’ururimi rwemewe ubwo hahita hakurikiraho gutangira kurwiga mu mashuri.”
Kugeza ubu imibare igaragaza ko abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barenga ibihumbi 70 mu Rwanda naho abafite ubwo kutumva no kutabona na bo bakenera amarenga barenga 1 000.





