Nubwo umuhanda Kidaho-Butaro-Base w’ibilimetero 63 ugeze ku kigero cya kuri 75% ushyirwamo kaburimbo, abaturage bo mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Burera bavuga ko batangiye kubona impinduka z’iterambere kuko ikiguzi cy’urugendo kimaze kugabanyukaho 1/2.
Bamwe mu bavuganye na Imvaho Nshya bagaragaza ko bishimiye uburyo uyu muhanda wahise woroshya ingendo nubwo utaragera ku kigero cya 100%. Bahamya ko ari umuhanda w’igisubizo cy’ibibazo by’ingendo bahuraga na byo, bakaba bashimira imiyoborere myiza yabagejejeho iki gikorwa bari barasezeranyijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yasuraga Akarere kabo ka Burera.
Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika Musonera Eulade, yagize ati: “Mbere yuko uyu muhanda wubakwa, kuva i Musanze ujya i Butaro twishyuraga amafaranga ibihumbi bitatu (3,000 Frw), ariko ubu tugeze ku mafaranga 1,500 gusa. Ibi byadufashije cyane mu buhahirane.”
Shimirwa yagize ati: “Ku ruhande rw’abakoraga ingendo bakoresheje moto, mbere byageraga ku mafaranga 15,000 Frw uvuye i Musanze ujya i Burera, ariko ubu tugeze ku bihumbi 9,000 Frw. Ibi bikaba byaragabanyije cyane ikiguzi cy’urugendo.”
Aba baturage bavuga ko kuba haraje amakompanyi abiri atwara abagenzi byatumye habaho irushanwa mu gutanga serivisi nziza ku giciro gito. Abashoferi na bo bavuga ko mbere uyu muhanda utarashyirwamo kaburimbo wabagiragaho ingaruka zikomeye, kuko imodoka zangirikaga kenshi, bigatuma bahomba ndetse n’abagenzi bakinubira ibiciro bihanitse.
Maniriho Robert ni umwe mu bashoferi bakoresha uyu muhanda Kidaho – Butaro, yagize ati: “Mbere imodoka zacu zarangirikaga cyane kubera umuhanda mubi, ariko ubu tugenda neza nta bibazo, n’abagenzi barushijeho kwiyongera kubera ko ibiciro byagabanutse bivuye ku mafaranga 3,000 Frw agera ku 1,500 Frw, kaburimbo yoroheje ingendo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Solina na we yashimye uruhare rw’imiyoborere myiza mu kubaka uyu muhanda, avuga ko worohereje cyane abagana serivisi zitandukanye zirimo iz’ubuvuzi. Yagize ati: “Uyu muhanda worohereje cyane abajya kwivuza ku Bitaro bya Butaro bizwiho kuvura kanseri, ndetse unafasha abajya guhahira no gusura abavandimwe babo batuye mu Karere ka Burera baturutse mu tundi Turere.”
Yakomeje asaba abaturage kubyaza umusaruro uyu muhanda, bawukoresha mu bikorwa bibateza imbere, kandi bakawufata neza birinda kuwonona. Biteganywa ko uyu muhanda uzuzura utwaye miliyari 96 na miliyoni zisaga 733 z’amafaranga y’u Rwanda.

