Abakobwa bakoze ibizamini bya Leta mu mashuri abanza bagabanyutseho 0.12%
Amakuru

Abakobwa bakoze ibizamini bya Leta mu mashuri abanza bagabanyutseho 0.12%

KAMALIZA AGNES

August 28, 2024

Umubare w’abana b’abakobwa  bakoze ibizamini cya Leta bisoza amashuri abanza wagabanyutseho 0.12%  bangana n’abana 129.

Ni ukuvuga ko uyu mwaka w’amashuri wa 2023/2024 bakoze abakobwa 111 835 mu gihe uwawubanjirije wa 2022/2023 bari 111 964, ndetse uyu mwaka ugereranyije n’uwa 2021/2022 hagabanyutseho abakobwa 14 635 kuko abakoze ikizamini cya Leta bari 126 470.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ubwo yatangazaga  amanota y’ibizamini bya Leta kuri uyu wa 27 Kanama 2024, yagaragaje ko umubare w’abana b’abahungu bakoze ikizamini mu mashuri abanza bo  wiyongereyeho 0.16% bangana na 144.

Bisobanuye ko uyu mwaka w’amashuri hakoze abahungu 91 263, mu gihe uwawubanjirije bari 91 119 ariko hagabanyukaho abana 12 425 ugereranyije n’umwaka wa 2021/2022 kuko hakoze abagera ku 103 688. 

Mu mashuri abanza muri rusange abanyeshuri batsinze ku kigero cya 96,8% aho abakobwa batsinze ku kigero cya 97%, naho abahungu batsinda kuri 96,6%, mu gihe  mu batsinzwe  abakobwa ari 3,0% abahungu bakaba 3,4%.

Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abahungu batsinze ku kigero cya 95,8%, mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 92%.

Umubare w’abahungu bakoze ibizamini bya Leta mu cyiciro cya mbere cy’ayisumbuye 2023/2024 abakobwa ni 80 327 mu gihe umwaka wawubanjirije bari 73 561 ni ukuvuga ko biyongereyeho 6 766 bangana na 9,2%

Naho abahungu ni 63 544 bakaba bariyongereyeho 5 503 bangana na 9,48% kuko  uwawubanjirije bari 58 041 mu gihe umwaka wa 2021/2022 bari 56 870.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA