U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 277 bagizwe n’imiryango 94 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakiriwe ku mupaka munini wa La Croniche kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukwakira 2025.
Abanyarwanda batahutse biganjemo abana kuko ari 177, abagore 75 naho abagabo ni 25.
Bamwe bavuze ko batinda gutaha kuko baba barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wababwiraga ko nibagera mu Rwanda bazagirirwa nabi.
Bavuga kandi ko kuri ibyo haniyongeraho ubuzima bubi baba babayemo mu buryon butandukanye, ari ibibatunga n’ihohoterwa rikorerwa abagore, bafatwa ku ngufu.
Umwe muri bo yagize ati: “Batubwiraga ko abantu batashye baba badafite umutekano, batabaho, ubwo tugahora gutyo ndetse no kuva mu bandi bikaba bigoye kugira ngo ushobore kuba wagera kure yabo, ubone abaguha amakuru nyayo.”
Undi yagize ati: “Amagambo y’abantu aca intege ngo dore urashaje waje uri umukobwa usaziye muri Congo. Ese urwo Rwanda urarujyamo, mbega u Rwanda turumva nta kigenda, shobora ugume hano muri Congo, ibyo bikansha intege.
Imihangayiko twarimo ni myinshi, hari abafatwaga ku ngufu, ntibatinyaga n’abakecuru, imirire mibi, ni byinshi cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, wabakiriye, yabahumurije ababwira ko icyabirukansaga batazongera guhura nacyo kandi bagiye guhabwa serivisi zibasubiza mu buzima busanzwe.
Ati: “Amafaranga babarira buri muryango, muntu mukuru ahabwa amadolari 188 buri umwe, umwana uri munsi muto akabarirwa amadolari 113, kuri yo hari n’andi yiyongeraho 45 y’ibiribwa bizabatunga mu gihe cy’amezi 3, baba bafite icyo batangiriraho kandi ayo mafaranga n’ubusanzwe n’abandi Banyarwanda ntibakoresha arenze ayo iyo bari gutangira ubuzima.”
Yakomeje asobanura ko hari n’izindi gahunda nka VUP bakora imirimo y’amaboko bagahembwa kimwe n’amafaranga agurizwa abafite ubushobozi n’ubushake bwo gukora.
Igikorwa cyo gucyura Abanyarwanda cyashingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y’u Rwanda, RDC n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR) yabereye i Addis Abeba muri Ethiopie tariki ya 24 Nyakanga 2025.