Abajura batahise bamenyekana bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’ibibando bateye abaturage bo mu Kagali ka Matyazo batema umuntu, barambuka bajya mu Kagali ka Rukira bihana imbibi bahatema abantu babiri, barasahura bica n’amatungo.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Werurwe 2026, mu ma saa saba z’ijoro nk’uko abaturage batewe babibwiye Imvaho Nshya.
Niyonsenga utuye mu Kagali ka Matyazo, avuga ko abo bajura batemye umukozi w’Umurenge wa Karama bahuriye mu muhanda atambuka baramusagarira.
Bakimukomeretsa yatabaje, abaje gutabara barabirukankana bambuka berekeza mu Kagali ka Rukira nako gaherereye mu Murenge wa Huye.
Abo bajura bageze ku mucuruzi witwa Emmanuel utuye mu Mudugudu w’Agacyamo, Akagali ka Rukira batangira gukuraho urugi. Abajije umuntu urimo guhonda urugi, asanga bamaze kumena ikirahuri.
Ati: “Kubera ko itara ryo hanze riri hejuru y’umuryango, nahise mbona ari abantu bagera nko ku 10. Ubwo bahondaga urugi bashaka kurukuraho ari nako bambwira ibintu mbahereza. Nabibajugunyiraga mbinyujije aho bakuye ikirahure mu rugi.”
Akomeza avuga ko urugi rwabagoye kuko bahamaze akanya, agize amahirwe yumva baravuze ngo dore abantu bameze nk’abanyerondo barimo kuzamuka.
Ati: “Ubwo bahise biruka, ibicuruzwa nari nagiye mbanagira babibikaga mu mifuka. Nahise mbona abanyerondo bo mu Mudugudu duturanye w’Agasharu ari bo babirukankanye, bambaza uko bigenze ndababwira, abajura birutse bazamuka berekeza ku Murenge, irondo rirabakurikira.”
Abatuye muri santere y’Agacyamo, bavuga ko abo bajura bakihagera, bavugaga amazina y’abantu bashaka kugirira nabi nk’uko umwe abivuga.
Ati: “Njyewe nari nsohotse ngiye hanze nijoro, numva ikiriri cy’abantu mu muhanda. Nakomeje ndahagarara numva ibyo bavuga kuko basatiraga ku rugo iwanjye. Bavuga ngo uwabereka aho runaka atuye tukamwica kuko ni we tubona usobanukiwe muri uyu Mudugudu. Bavuze amazina y’abantu batandukanye, nanjye nahise numva mbaye nk’uhungabanye nirukira mu nzu.”
Ndagijimana Jean Bosco, na we ni umucuruzi bateye banatema umunyezamu we. Avuga ko mu ma saa munani zibura iminota 20 ari bwo umugabo urara izamu ku iduka rye ari bwo yabonye abantu bakoze itsinda bazamuka mu muhanda baza bagana aho ari, ariko yibwira ko ubwo babona ari maso batambuka nta kibazo.
Ati: “Akibona bamusatira yavuye ku muhanda aza agana ku iduka kugira badakeka ko yabasagarira. Akigera ku muryango, bahise bakata baramusanga. Ntabwo baje ngo banasuhuze bamubaze ikintu na kimwe, ahubwo batangiye kumukubita, aratabaza, ariko abatabara bahageze basanga bamaze kumutema mu mutwe n’ukuboko.”
Akomeza avuga ko kubera Umudugudu wabo utagira irondo, abagerageje kubatabara ni abanyerondo bo mu mudugudu w’Agasharu, ariko abo bajura ntibaboroheye.
Umwe mu banyerondo, utifuje ko imyirondoro ye itangazwa, avuga ko abo bajura bari 10, ariko bakaba bari bafite imihoro ku buryo kubahangara bafite inkoni bitari gukunda.
Ati: “Twavuye kwa Emmanuel dukurikira aho banyuze. Tugeze haruguru twahise tubona abagera kuri bane turabirukankana kuko bari bamaze kubona ko turi mu kazi. Twageze hepfo tubona abandi 6 baduturutse inyuma baratugota, noneho babwira abo twari twirukankanye ngo nimuhindukire tubice bo kutubuza amahoro. Tukibyumva twahise tunyanyagira dukwira imishwaro, abajura na bo barazamuka bajya mu Gitwa, naho bahatema umugabo witwa Ndagije bica n’ingurube.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yahamirije Imvaho Nshya iby’aya makuru y’ubujura buvanze n’urugomo.
Ati: “Ni itsinda ry’abasore bari bananyoye ibiyobwabwenge. Babiri muri bo bafashwe, abandi barimo gushakishwa ku bufatanye na Polisi, RIB n’Inzego z’ibanze, kandi na bo baraboneka mu gihe gito kuko imyirondoro yabo barayifite.”
Akomeza avuga ko ibikorwa by’urugomo bakoze atari ibyo kurebera kandi ko n’abanze gukora bakiringira kuzatungwa no kwiba, kwishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi atari byo.
Ati: “Hari abantu banze gukorera imiryango yabo, bibwira ko bazabeshwaho no kwiba ibyo abandi bakoze, ariko ni bacire birarura. Ushaka kuba umufatanyabikorwa wa Polisi abireke, ariko utabireka azaba umukiliya wa Polisi.”
Abahohotewe n’abo bajura, Polisi yabagiriye inama yo kujya gutanga ikirego kuri RIB. Polisi yaboneho umwanya wo gushimira abaturage batanga amakuru ku gihe, inabasaba ko aho badafite irondo ry’umwuga rihembwa buri kwezi, bagomba kujya barara irondo bahereye ku rugo ku rundi, bagasimburana kugira ngo bicungire umutekano.
Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ngoma, mu gihe iperereza rigikomeje hanashakishwa abandi bagize uruhare muri ibi bikorwa bigayitse.

