Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Justin Nsengiyumva yavuze ko u Rwanda rukataje mu kubaka urwego rw’imari rutajegajega rushingiye ku ikoranabuhanga, aho Abanyarwanda bagera kuri 92% bagerwaho n’izo serivisi barikoresheje.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026, ubwo yatangizaga Inama Mpuzamahanga ya 3 yiga ku guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi z’imari zidaheza (Inclusive Fintech Forum 2026) iteraniye i Kigali.
Yavuze ko u Rwanda rwafashe iya mbere mu gushyiraho ibikorwa remezo byorohereza abantu kugera ku ikoranabuha aho bari hose kandi bikaba ari ryo shingiro ry’ubukungu bw’Igihugu.
Yagize ati: “U Rwanda rwafashe iyi nshingano kandi rukomeje kwiyemeza. Mu myaka 20 ishize, twashyize imbaraga mu guteza imbere igihugu hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho, nk’ishingiro ry’ihiganwa mu bukungu mu buryo burambye.
Ubu igihugu gifite internet ya 4G igera hafi ku baturage bose. Serivisi za Leta zashyizwe kuri murandasi binyuze ku mbuga nka IremboGov, bigatuma serivisi zitangwa neza kurushaho, mu mucyo kandi abaturage bakazigeraho byoroshye.”
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yavuze ko mu Rwanda kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga biri kugenda byiyongera cyane mu bucuruzi bunini, ubuto n’ubucuriritse, kandi bikomeza guteza imbere kwinjiza abantu benshi muri serivisi z’imari.
Ati: “Kugeza ubu 92% by’abantu bafite imyaka y’ubukure mu Rwanda bagerwaho na serivisi z’imari, bigaragaza iterambere rihamye ry’urwego rwa FinTech mu gihugu.
Binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho, umuhinzi uri mu cyaro ashobora kwakira amafaranga mu kanya gato. Umusore cyangwa umukobwa ufite igitekerezo cy’ubucuruzi ashobora kubona inguzanyo akoresheje telefoni ye. Ndetse n’ubucuruzi buto bushobora kugera ku masoko mpuzamahanga, aho bwaba bukorerwa hose.”
Dr Nsengiyumva yavuze ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo ikoranabuhanga muri serivisi zikomeze kugera henshi kandi nta n’umwe ziheza, kandi hakongerwa imbaraga mu guhanga udushya.
Ati: “Intego yacu ubu ni ugushyiraho uburyo bwiza kurushaho mu guhanga udushya n’ishoramari. Ibi birimo gukomeza korohereza abashoramari no gushyiraho amategeko abigenga.
Mu ntambwe twateye vuba aha harimo n’itegeko riri gutegurwa rigenga ubucuruzi bujyanye n’imitungo y’ikoranabuhanga, rizafungura amahirwe mashya y’iterambere, kandi ritange icyizere ku bashoramari n’abaguzi.”
Yibukije abitariye iyo nama ko mu gihe Isi irangamiye iterambere ry’ahazaza, hagambaga gutekerezwa ku mbogamizi zigihari zibangamira ikoranabuhanga muri serivisi z’imari by’umwihariko ku Mugabane w’Afurika.
Ati: “Kubona imari ihendutse biracyagoye, kohereza amafaranga hagati y’ibihugu biracyahenda kandi bikagenda buhoro, ndetse no kudahuza amategeko mu bihugu bitandukanye bikongera ingaruka n’ibiciro bihanitse by’ubucuruzi. Afurika ntishobora kubaka ubwigenge bwayo mu by’imari ishingiye ku miyoboro idafiteho ububasha.”
Yavuze ko ibikoresho n’amasezerano hagati y’ibihugu by’Afurika agamije koroherezanya mu by’ikoranabuhanga ku isoko rusange rya Afurika (AFTCA) n’ibindi bikubiye mu gushyiraho sisitemu yo guteza imbere ubucuruzi kuri uwo mugabane bikwiye kwitabwaho n’impande zose bireba.
Dr Nsengiyumva yerekanye ko ku Mugabane wa Afurika, hakwiye gushyirwa imbagaraga mu kubaka ingufu z’amashanyarazi, ibikorwa remezo bigezweho, inganda gushyigikira iterambere ry’umutungo kamere w’abantu.
Ati: “Muri ibi byose, ikoranabuhanga mu by’imari ribifitemo uruhare rukomeye. Ryagura uburyo bwo kugera ku mari, igabanya ibiciro by’ihererekanya ry’amafaranga, kandi igafasha abantu n’ubucuruzi bubarirwa muri za miliyoni kwinjira neza mu bukungu bwemewe n’amategeko”.
Yavuze ko Inama ya Gatatu yiga ku iterambere ry’Ikoranabunga muri serivisi z’Imari ibaye mu gihe Umugabane wa Afurika ndetse no ku Isi muri rusange hari uburyo urwego rw’imari n’ubukungu byakoragamo mu myaka myinshi ishize burimo gutera imbere cyane cyane kandi ku buryo budashidikanywaho.
Ati: “Afurika, yamaze igihe kirekire iri inyuma muri uru rwego rw’imari mpuzamahanga, ikeneye inkunga mu iterambere no kugera ku masoko mpuzamahanga.
Iki gihe kirimo amahirwe mashya. Kubera ko Afurika yakunze kuba inyuma mu by’imari ku rwego rw’Isi, akenshi igahura n’ibiciro bihanitse by’inguzanyo n’amahirwe make yo kubona imari. Ati: “Dufite byinshi twungukira mu kongera gutekereza uburyo sisiteme z’imari zubakwa n’uburyo zitera imbere muri iki gihe.”

