U Rwanda mu guhangana n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati (Video)
Ubukungu

U Rwanda mu guhangana n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati (Video)

KAYITARE JEAN PAUL

April 3, 2026

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje zimwe mu ngamba zitandukanye zigamije guhangana n’ingaruka zishobora guterwa n’intambara imaze ukwezi kurenga mu Burasirazuba bwo Hagati bw’Isi zirimo kuba abaturage bashobora gusabwa gukorera mu rugo, gukora ingendo mu modoka rusange no kugabanya ingendo zitari ngombwa.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa 3 Mata 2026 ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Intambara iri hagati ya Iran, Isiraheli, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati imaze kugira ingaruka ku buhahirane mpuzamahanga, cyane cyane mu bijyanye n’ingufu n’ubwikorezi.

Byamaze kugira ingaruka ku biciro ku isoko mpuzamahanga, harimo peteroli na gazi. Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yavuze ko u Rwanda rugomba kwitegura ingaruka ku bicuruzwa rwohereza mu mahanga, aho inzira zimwe zamaze gufungwa, ndetse n’ibyo rutumiza mu mahanga bishobora kuzahenda kubera izamuka ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri Peteroli na Gaze.

Yagize ati: “[…] cyangwa tukaba twanakwitabira uburyo bwo kugenda muri busi, ngira ngo byadufasha nk’igihugu kugabanya ibikomoka kuri peteroli dukoresha. Ubwo rero turasabwa kugira ngo ubudahangarwa bw’igihugu cyacu bushingire ku bufatanye no gukoresha neza ibikomoka kuri peteroli dufite. Bibaye ngombwa ingendo zigahagarikwa kugira ngo abantu bashobore kugendera hamwe kandi bifashe igihugu gukoresha ibikomoka kuri peteroli.”

Dr. Nsengiyumva yavuze ko nubwo igihugu kidashobora kugenzura ibibera ku Isi, ariko bigaragara ko iyi ntambara ishobora kuzatinda, bityo Abanyarwanda basabwa gukoresha neza ibikomoka kuri peteroli, harimo kugabanya ingendo zitari ngombwa no kwitabira gukoresha imodoka rusange. 

Ku byerekeye n’izamuka ry’ibiciro yagize ati: “Tuzamura ibiciro kubera ko tubona ko hari impamvu ituma tuzamura. Ibiciro tubitangaza mu mezi abiri, ahandi usanga batanabitangaza […] duhindura ibiciro tuganiriye n’abacuruzi mu gihe cy’amezi abiri. Igiciro kiri ku isoko ntabwo kitwemerera gukomeza gucuruza ku giciro kiriho uyu munsi. Iki ni ikibazo kiri ku Isi yose, bisaba uruhare rwa buri Munyarwanda.”

Uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze muri rusange

Dr. Nsengiyumva yatangaje ko nubwo hari izo ngorane, ubukungu bw’u Rwanda bwifashe neza. Mu mwaka wa 2025, ubukungu bwazamutse ku gipimo cya 9.4%, ugereranyije na 8% mu mwaka wabanje. Yagaragaje ko u Rwanda ruri hejuru y’igipimo cy’akarere ndetse n’Isi yose, aho igipimo cy’ubwo bukungu ku Isi cyari kuri 3.3%. Ibi ni ikimenyetso cy’uko ishoramari ryakomeje kwiyongera.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko izamuka ry’ubukungu ryatewe ahanini na serivisi, inganda, ubucuruzi n’ubwubatsi, bikaba biteganyijwe ko izamuka rizakomeza kubera icyerekezo cy’igihugu, umutekano, imibereho myiza y’abaturage n’iterambere rirambye.

Agaruka ku biciro bya Peteroli na Gaze, Dr. Nsengiyumva yasobanuye ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigiye kuzamuka kubera ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, ashimangira ko nubwo u Rwanda rufite ububiko buhagije bushobora kurufasha mu gihe cy’amezi 6, kuzamura ibiciro bigamije gufasha abacuruzi gukomeza kurangura no kwirinda ikibazo cyo kubura ibikomoka kuri peteroli. 

Ibiciro biheruka byashyizwe ahagaragara n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ku wa 4 Werurwe 2026 byerekanye ko Litiro ya lisansi yari yagumye kuri 1,989 Frw, mu gihe iya Mazutu yazamutseho gato ikagera kuri 1,948 Frw.

Ku ngamba z’igihe kirekire, Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbere politiki yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu, kugabanya ingendo zitari ngombwa no kwitabira gukoresha imodoka rusange. Ibi bigamije kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli no kurinda ubukungu bw’igihugu muri rusange aho ibikomoka kuri peteroli bitwara amafaranga atari make.

Guverinoma y’u Rwanda isaba abaturage kwitegura impinduka ariko badakangaranye, ndetse ko nubwo intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati ikomeje kugira ingaruka ku isi, u Rwanda rufite icyizere cyo gukomeza kwihagararaho no gukomeza inzira y’iterambere rirambye.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yasabe Abanyarwanda kwitegura guhangana n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati

Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda ni umwe mu bitabiriye icyo kiganiro n’abanyamakuru
Yusuf Murangwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
Inès Mpambara, Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe na we yari ahari
Dominique Habimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyibanze ku ishusho rusange y’ubukungu bw’u Rwanda no guhangana n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati

Amafoto & Video: Olivier Tuyisenge

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA