Abanyarwanda baba muri UAE bashaka gutaha  basabwe kwiyandikisha
Politiki

Abanyarwanda baba muri UAE bashaka gutaha basabwe kwiyandikisha

KAMALIZA AGNES

March 6, 2026

Ambasade y’u Rwanda mu Bihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu (UAE) na Bahrain yasabye Abanyarwanda bifuza gutaha kubera ibibazo by’intambara byugarije ibyo bihugu yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, kwiyandikisha vuba na bwangu ngo harebwe uko bacyurwa.

Intambara yatangijwe n’ibitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli bagabye kuri Iran bituma icyo gihugu cyihorera kirasa mu bindi bihugu byo mu karere ko mu Burasirazubwa bwo Hagati.

Itangazo ry’Ambasade y’u Rwanda ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 06 Werurwe 2026, ryavuze ko iri gukorana na Sosiyete Nyarwanda y’ingendo zo mu Kirere (RwandAir), mu gufasha Abanyarwanda bari muri ibyo bihugu bya UAE bifuza gutaha, banashimangira ko nta Munyarwanda n’umwe uragwa muri iyo ntambara.

Ryagize riti: “Ambasade iri gukorana na  RwandAir kugira ngo harebwe uko hategurwa ingendo zifasha Abanyarwanda bifuza gutaha. Abanyarwanda bose bifuza gutaha barasabwa kwiyandikisha kuri Ambasade vuba na bwangu.”

Yongeyeho ko bazakomeza kuba hafi no guha ubufasha bushoboka ababukeneye, isaba Abanyarwanda batuye muri ibyo bihugu gukomeza gukurikiza amabwiriza atangawa n’ubuyobozi bw’ibihugu barimo no gukurikira amakuru mashya atangazwa n’izo nzego.

Ibinyamakuru nka BBC, Al Jazeera n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko abarenga igihumbi bamaze gupfira muri iyo ntambara barimo 1200 baguye muri Iran, 77 baguye muri Libani, Isiraheli 10, Iraq 13, Kuwait 3, UAE 3, Bahrain 1, mu gihe muri Oman habarurwa 1.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA