Abanyarwanda barishimira iyandikishwa ry’Umuganura mu murage w’Isi
Imibereho

Abanyarwanda barishimira iyandikishwa ry’Umuganura mu murage w’Isi

KAYITARE JEAN PAUL

February 10, 2026

Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye barishimira ko umuganura wanditswe mu murage ndangamuco udafatika ku rutonde ndangamurage udafatika w’Isi (UNESCO), byarushaho kumenyekanisha umuco w’u Rwanda.

Babigarutseho mu gihe u Rwanda rurimo gutegura inyandiko zo gutegura kwandikisha umuganura mu murage ndangamuco udafatika.

Inteko y’Umuco yabitangaje mu nama yayihuje n’abafatanyabikorwa bayo, ari na bo ba nyir’umuco, ku wa 09 Gashyantare 2026.

Bizimana Fabien wo mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke by’umwihariko ku gicumbi cy’umuganura i Huro, yabwiye Imvaho Nshya ko avuka mu nzu y’abari bashinzwe umuganura bitwaga Abega b’Abashwere batuye i Huro.

Ivubiro ry’i Huro, ahamya ko ari cyo kintu cya mbere kiranga umuganura w’u Rwanda.

Akomeza agira ati: “Ndi uwa mbere wo guhamya ko tugize umuganura ukandikishwa muri UNESCO byatwongerera agaciro ndetse twava mu bwigunge. Njye ndabishyigikiye rwose, icyo muzatwifuzaho ku mateka ajyanye n’umuganura ndahari wese.”

Umusizi Junior Rumaga avuga ko umuganura ari ishingiro ryo kubaho kw’Abanyarwanda. Ku ri we ngo umuganuro n’abashatse gutandukanya Abanyarwanda cyangwa gusenya bwa bumwe bwabo ni ho bahereye kuko bagombaga guhera ku gikomeye cy’Abanyarwanda.

Akomeza avuga ati: “Gushyira umuganura mu murage w’Isi, ni ukwerekana ko hari intekerezo Abanyarwanda bagiraga nziza ushobora kubakiraho; haba ku gihugu, ku muryango, ku rugo kandi ikaramba.”

Avuga ko iyo ashaka gutarama bya kinyarwanda, akurikira bene Gashabura ka Rukangirashyamba w’irengero ry’umuganura, ajya i Huro akamenya icyo bubakiragaho kugira ngo igitaramo cy’umuganura kigende neza.

Ati: “Iyo bavuze ngo bigiye kujya mu murage w’Isi, ni uko hari ahantu uzajya ukanda ukabibona, ni cyo numva gikomeye ku bahanzi muri rusange.”

Deborah Uwamahoro, Umukozi mu kigo cyitwa Umurishyo, avuga ko umuganura usanzwe ukorwa n’Abanyarwanda kandi bakawukora bazi icyo uvuze.

Agira ati: “Nitumara kuwandikisha, icya mbere abantu bose ku Isi bazamenya umuganura, nibawumenya bazamenya umuco wacu kuko niba ari igikorwa cyakorwaga ku rwego rw’igihugu, abantu bose Umwami akabaganuza, ni ikintu gikomeye cyakorwaga.

Abantu iyo bamenye umuco wacu n’iterambere riraza kuko abantu bakunda ubukerarugendo bushingiye ku muco, bazaza kandi basiga amadevize.”

Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera, agaragaza ko hakozwe urutonde runini cyane ku rwego rw’igihugu rugize umurage w’ibidafatika bityo muri urwo rutonde hakaba harimo n’umuganura.

Ati: “Umuganura rero wujije ibyangombwa n’ibisabwa byose ku buryo noneho u Rwanda rwawuzamura rukawugeza ku rwego rw’Isi.

Dosiye irimo irategurwa kandi bitarenze mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe, uzashyikirizwa UNESCO batangire babyige, bigenze neza wazemezwa mu 2027.”

Buri mwaka UNESCO ishaka ko buri gihugu gishaka umurage umwe uhagarariye indi bitewe n’agaciro kihariye ufite, kikawandikisha.

Umuganura, Umugongo, Ingoma, Intore, n’Agaseke biri ku rutonde rw’imirage yanditswe muri RDB.

Jerome Kajuga, Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) mu ishami ry’umuco, avuga ko umuganura ari umwe mu mirage y’u Rwanda ikomeye kandi ikuze.

Ati: “Umuganura ni umurage Abanyarwanda biyumvamo cyane ku buryo bitazanatugora kuba hari ikibazo kimwe cy’ingenzi twazasubiza imbere ya UNESCO.

Ese uwo murage koko ba nyirawo barawumva, barawishimiye ku buryo baba biteguye kuwandikisha bo ubwabo?”

Mu masezerano mpuzamahanga ya 2003 y’umurage ndangamuco udafatika, umurage ni uwa rubanda cyangwa abagize ihuriro ry’abantu runaka. Ku banyarwanda ngo bagira amahirwe kuko umuganura ari umurage wabo bose.

Ati: “Ntibizatugora rero kuko Abanyarwanda bose bakwishimira ko uyu murage wasangizwa Isi, ibyo rero bikaba ari ibintu bifite agaciro cyane.”

Mu 2024 u Rwanda rwashoboye kwandikisha ku murage w’Isi Intore z’u Rwanda nyuma yaho bituma rwifuza no kwandikisha indi mirage yindi rufite runategura n’undi murage w’Imigongo.

Uyu na wo uri muri gahunda yo kwandikishwa mu murage w’Isi wa UNESCO ku buryo ngo nibigenda neza uyu mwaka uzarangira n’imigongo yanditswe.

Kwandikisha umuganura mu murage ndangamuco w’ibidafatika w’Isi, ni ingingo yakomeje gusabwa n’Abanyarwanda nkuko byashimangiwe n’Inteko y’Umuco.

Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera
Ba nyir’umuco bemeje ko umurage w’Umuganura wakwandikishwa mu murage ndangamuco w’ibidafatika w’Isi muri UNESCO

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA