Kuri uyu wa Kane tariki ya imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi yari icumbikiwe mu Rwanda igizwe n’abantu 74, yatahutse ku bushake ibifashijwemo na Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).
Aba Barundi batahutse ku bushake mu cyiciro cya 68, barimo 62 babaga mu Nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe, n’abandi bari bacumbitse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Banyuze ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, bakaba babarirwa mu basaga 40,000 bamaze gutahuka guhera mu mwaka wa 2020, kuva impunzi zabaga mu Rwanda guhera mu 2015 zatangira gufashwa gutahuka ku bushake.
Abatahuka bose bahamya ko bishimiye gusubira mu gihugu cyabo nyuma y’imyaka isaga 10 baba mu buhungiro, bakaba bizeye ko bagiye gufatanya n’abo basanze mu rugendo rwo kubaka Igihugu cyabo.
U Rwanda rukomeje gucumbikira Abarundi b’impunzi bakabakaba 53.000 barimo abarenga 42 baba mu Nkambi ya Mahama, imwe mu nkambi zicumbikiye abantu benshi mu Karere.
Abandi bacumbitse mu Mujyi wa Kigali n’ibindi bice byo mu mijyi, aho abenshi muri bo baba bari muri gahunda z’Igihugu ndetse n’ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage muri rusange.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje guharanira umutekano usesuye w’impunzi zicumbikiwe mu gihugu ndetse no gufasha abifuza gutahuka ku bushake gusohoza ibyifuzo byabo.



