Abashinja u Rwanda kutagira amabuye y’agaciro ni bo bayatugurira – Umushoramari
Ubukungu

Abashinja u Rwanda kutagira amabuye y’agaciro ni bo bayatugurira – Umushoramari

KAYITARE JEAN PAUL

February 13, 2026

Hashize igihe amahanga ashinja u Rwanda kutagira amabuye y’agaciro ahubwo ko ayo rujyana ku isoko mpuzamahanga ruyavana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Jean Malick Kalima washoye imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yahamirije Imvaho Nshya ko abashinja u Rwanda kutagira amabuye y’agaciro, ko ari bo bagura aturutse mu Rwanda.

Guhora bisobanura ko u Rwanda nta mabuye y’agaciro rugira, ni ibintu afata nko gutakariza umwanya ubuyobozi bw’igihugu ndetse n’abashoye imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ati: “Guhora duhanganye no gusobanura, wisobanura iyo wumva utizeye icyo ukora. Twe turi ku murimo, umuntu uzatubwira ngo nta mabuye ahari azaze tuyamwereke.

Ikindi cya Kabiri ni ukwigiza nkana kuko ayo mahanga ni ho dushorera, abenshi nibo batugurira, twebwe turaziranye ntabwo mu by’ukuri bajya aho ngo batubwire […] twatunga agatoki aho tugurishiriza, aho tugurishiriza ni muri ayo mahanga.”

Asobanura ko ibyo amahanga avuga, ubu yashyizeho n’ikintu cyitwa ‘inkomoko’ (Traceability) bagakurikirana.

Ati: “Bagira batya bakadutungura bakavuga ngo ariko twasanze toni runaka zoherejwe mu Burayi ngo akomoka hehe? ubwo icyo dukora duhita tuza kubereka. Baba bafite impapuro zibereka aho amabuye y’agaciro ava, akomoka.  

Twebwe turaziranye, mu by’ukuri abavuga ni ababa bashaka kuryoshya inkuru ariko mu by’ukuri mwabyiboneye.”

Ashimangira ko nta mabuye ayo mahanga ashinja u Rwanda kutagira amabuye y’agaciro bari bagarura ngo yavuye mu Rwanda, barushinja kuyavana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB), Alice Uwase, aherutse kubwira abitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ko u Rwanda rudakeneye amabuye y’agaciro ya Congo kugira ngo rutere imbere.

Ati: “Ntabwo dukeneye amabuye y’agaciro kugira ngo dutere imbere, imisozi yacu irimo amabuye, icyo dusabwa cyonyine, ni ukumva agaciro kayo tukabishyiramo imbaraga, tukagira icyerekezo kirambye tukamenya ko tutazajya twohereza amabuye atanoze ahuwo dukwiye no kuyatunganya.”

Ubwo Imvaho Nshya yasuraga ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, Kalima wahashoye imari yavuze ko ubucukuzi bwatangiye kuhakorerwa mu mwaka wa 1946, bukorwa n’Abakoloni.

Agaragaza ko umusaruro ugenda uhindagurika kuko bashobora kubona toni hagati ya 8 na 10 ku kwezi.

Ati: “Ariko turamutse dushyizemo ishoramari rinini twagera kuri toni 20 cyangwa 30 ku kwezi.” Aha ni ho ashingira avuga ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro menshi.  

Abagurira u Rwanda amabuye y’agaciro

Umushoramari mu mabuye y’agaciro akaba n’umuyobozi mukuru wa sosiyete Rwinkwavu Mines Corporate, Malick Kalima, avuga ko umukiriya wa mbere mu mabuye y’agaciro ari u Bushinwa.

Icyakoze ngo nyuma y’abashinwa hatangiye kuza izindi kampani nyinshi nk’izo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika kuva aho Nyakabingo igaragarije ko ishobora gutanga umusaruro ushimishije mu bigendanye na Wolfram.

Akomeza agira ati: “Abanyamerika ubusanzwe baguraga ibinyuze mu Bushinwa ariko ubu biyemeje ko bazajya bagura ibivuye mu Rwanda bakabijyana kubitunganyiriza iwabo kuko tuzaba dufite kuba twabitunganyije mu buryo bw’ibanze, ubu rero mwitegure abashoramari baracyakomeje kuza.”

Uko iminsi igenda ihita niko mu Rwanda hagenda haboneka andi moko y’amabuye y’agaciro nka Lithium n’ubundi bwoko bw’amabuye bukorwamo ferabeto (Fer à béton).

Ikibazo cy’amabanki atize abacukuzi

Kalima avuga ko hari byinshi basabye Leta, bimwe barabihabwa akagaragaza hakiri ikibazo cy’amabanki cyo kutizera abacukuzi.

Agira ati: “Amabanki ni make yemera gutanga inguzanyo mu bucukuzi kuko icya mbere ntabwo bafite inzobere zizi ibijyanye n’ubucukuzi.

Ikindi ntabwo barafata umwanya wo kumva kandi mu by’ukuri iyo dushoye hanze amafaranga menshi anyura muri banki kandi amafaranga aza, amenshi ni amadevize.”

Ubucukuzi ni bumwe mu myuga yinjiza amadevize menshi, agasaba ko bagira banki z’ishoramari kuko ngo bazi ko BRD ari yo Leta ishyiramo amafaranga.

Ati: “Akenshi amafaranga ashyirwamo, ni ukugira ngo afashe izindi nzego ariko natwe twakifuje ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buhabwa umwanya w’ishoramari riri ku nyungu ntoya kuko amafaranga iyo tugiye muri banki bayaduha nk’abantu bagiye kurangira, urumva ko bituvuna kandi twagombye kuba dufite ishoramari ryinshi.”

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Rwinkwavu bavuga ko bakuze basanga hacukurwa amabuye y’agaciro kandi ko ubucukuzi bwabahinduriye imibereho.

Ibi bishimangirwa n’Umukecuru washatse i Rwinkwavu afite imyaka 22 umugabo we ari umusore wimyaka 25.

Mu 1980 yabonaga abantu bacukura amabuye y’agaciro kandi n’umugabo we, ni byo yakoragamo.

Tito Barahira umuyobozi w’Umudugudu wa Muganza mu Murenge wa Rwinkwavu avuga ko hari amabuye menshi y’agaciro kuko n’ucukuye umusarani ayabona. Ati: “Amabuye arahari menshi cyane.”

Kugeza ubu mu Rwanda hari ahantu 52 harimo gukorwaho ubushakashatsi, ku bijyanye n’amabuye ya lithium, 3Ts beryllium, zahabu n’andi, muri gahunda y’Igihugu yo gushakisha ahantu hari amabuye y’agaciro hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu 2024, urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rwinjije mMliyari 1.7 z’Amadolari ya Amerika, ndetse intego y’Igihugu ni uko mu 2029 ruzaba rwinjiza Miliyari 2,17$.

Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rutanga akazi ku barenga ibihumbi 92, rukaba rugira uruhare rwa 3% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu.

Umwe mu ba engineers yerekana uburyo bugezweho bukoreshwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro
Umushoramari Jean Malick Kalima (iburyo) na Safari Bugambira umukozi wa Rwinkwavu Mines Corporation
U Rwanda rufite amabuye y’agaciro menshi by’umwihariko ku misozi yo hirya no hino mu gihugu
Ugeze mu kuzimu ubonesha amaso amabuye y’agaciro
Urwinjiriro rw’ahacukurwa amabuye y’agaciro na Rwinkwavu Mines Corporation
Bisaba gukora urugendo rwa metero 280 ugana mu kuzimu kugira ngo ugere aho bageze bacukura

Amafoto & Video: Olivier Tuyisenge

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA