Abayobozi mu nzego zose baraganira ku iterambere ry’u Rwanda
Imibereho

Abayobozi mu nzego zose baraganira ku iterambere ry’u Rwanda

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

March 23, 2026

Nyuma y’imyaka igera kuri irindwi badaterana imbonankubone, abayobozi bo mu Nzego z’ibanze n’Inzego nkuru za Guverinoma, kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Werurwe barahurira mu Kigo cya Gisirikare cya Gako mu Karere ka Bugesera.

Ni inama y’umunsi umwe, igamije guhuriza hamwe izo nzego ngo zisuzumire hamwe intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Igihugu ya Kabiri yo kwihutisha Iterambere (NST2), ndetse n’uruhare rwazo mu kubaka umuryango ukomeye kandi utekanye.

Muri NST2 (2024-2029), Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje guhanga nibura imirimo igera kuri 1,230,000, kongera ibyoherezwa mu mahanga inshuro 2, kugeza amazi meza n’amashanyarazi ku baturage bose, kuzamura ireme ry’uburezi, kurwanya imirire mibi, no guteza imbere ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko iyi nama igaruka ku ishyirwa mu bikorwa ry’izo gahunda ndetse inarebe ku bisubizo by’ibibazo bibangamiye ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.

Yavuze ko kuba abayobozi b’Inzego z’ibanze bagiye kwicarana n’ab’Inzego nkuru z’Igighugu ari ingenzi cyane kuko ari byo bibafasha gushyira mu bikorwa neza gahunda z’Igihugu n’imyanzuro iba yaraturutse mu zindi nama zirimo Inama y’Igihugu y’Umushyikirano.

Yavuze ko inama y’uyu munsi yibanda by’umwihariko kuri gahunda z’iterambere ry’Igihugu, harebwa inshingano z’Inzego z’ibanze n’inzego zo ku rwego rw’Igihugu, aho bahurira n’aho batandukaniye kugira ngo bihutishe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta.

Ati: “Murabizi gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, yaba ari iz’ubuhinzi, ibikorwa remezo, amazi, amashanyarazi, imihanda, ariko no muri gahunda z’uburezi, ubuzima no kurengera ibidukikije, Inzego z’ibanze ziba zifite inshingano yo gushyira mu bikorwa. Ariko kuri buri imwe muri izo gahunda Inzego z’ibanze ziba zifite inzego zo ku rwego rw’Igihugu bagomba gufatanya no gukorana bya hafi kugira ngo ibyiyemejwe bibashe kugerwaho.”

Yahamije ko uretse kureba aho inzego zigeze zigeza ku muturage ibikubiye mu ntego ziyemeje, abahurira muri iyo nama baranareba ibibangamira umuryango nyarwanda n’uko byashakirwa umuti urambye.

Akomeza avuga ati: “Mu nshingano dufite nk’Inzego z’ibanze ni ukwegera abaturage no gukorana umunsi ku munsi, harimo no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye. Birumvikana, iyo twahuye ntabwo dushobora kureka kuganira ibijyanye no kunoza imitangire ya serivisi muri bya byiciro bitandukanye, kugira ngo nk’uko twabyiyemeje nk’Igihugu dukomeze gushyira umuturage ku Isonga.”

Inama nk’iyi yaherukaga guterana mu mwaka wa 2019, mbere y’icyorezo cya COVID-19. Izaherutse zose buri mwaka zikaba zaravuyemo umusaruro ufatika mu birebana no kunoza imihigo, gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage bijyanye n’imiturire, kwirinda ibiza, isuku n’isukura n’ibindi. Minisitiri HABIMANA kandi asanga iyo abayobozi bateranye havamo izindi ngamba zikomeye zigamije kurushaho kuzamura iterambere ry’Igihugu.

Yakomeje agira ati: “Iyi nshuro turareba by’umwihariko ku bijyanye n’imikorere n’imikoranire kugira ngo bya byemezo bitandukanye tuba twafashe mu nama zitandukanye, izo tuba twagiriwe n’abayobozi bakuru b’Igihugu barimo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, twumvikane nyirizina no kubishyira mu bikorwa uko bigenda.”

Yavuze ko izi nama zihuza abayobozi ziri mu byatumye Igihugu kibasha kugera ku ntego z’Icyerekezo 2020 n’iza NST 1, kandi mu myaka ibiri ishize hashyirwa mu bikorwa NST 2 biratanga icyizere ko ingamba zifatwa zizatuma intego zizagerwaho ku rwego rushimishije.

Ati: “Inama nk’iyi rero ni andi mahirwe yo kwisuzuma tukareba tugeze mu mwaka wa kabiri turebeye ku byo twiyemeje, niba tuzaba twabigezeho muri iyi gahunda y’imyaka 5; tugeze he, harabura iki, ni uruhe rwego rugomba gushyiramo imbaraga, mu biki, tukabyumvikana. Hanyuma iyo tumaze kubyumvikana nta kindi kiba gisigaye, ni ishyirwa mu bikorwa.”

Ubusanzwe inama zihuza abayobozi b’Inzego z’ibanze n’Inzego nkuru z’Igihugu mu Rwanda ziba buri mwaka cyangwa zigakorwa mu gihe habayeho ikibazo cyihutirwa, zigamije guhuza imikorere, gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta, no gukemura ibibazo byugarije abaturage.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA