AFSF yagaragaje impamvu u Rwanda ruzakirana inama Nyafurika yiga ku biribwa
Ubukungu

AFSF yagaragaje impamvu u Rwanda ruzakirana inama Nyafurika yiga ku biribwa

KAYITARE JEAN PAUL

April 3, 2026

U Rwanda rugiye kwakira Inama Nyafurika yiga ku bijyanye n’Ibiribwa (Africa Food Systems Forum, AFSF 2026), izahuza abarenga 4 500, barimo Abakuru b’Ibihugu, Abaminisitiri, abayobozi b’ibigo, abashoramari n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Ni inama izwi nk’urubuga rukomeye ku Isi mu bijyanye n’ubuhinzi n’ibiribwa muri Afurika. Kuva iyi nama yatangira, yavuye ku kwibanda ku ishoramari mu buhinzi gusa, ihinduka urubuga mpuzamahanga ruyoboye politiki, y’ishoramari mu rwego rw’ibiribwa.

Amath Pathe Sene, Umuyobozi Mukuru wa AFSF, yasobanuye impamvu u Rwanda rugiye kwakira Inama Nyafurika yiga ku biribwa.

Agaragaza ko gutoranya u Rwanda nk’igihugu kizakira iyi nama bigaragaza uruhare rukomeje kwiyongera mu guteza imbere ubuhinzi.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: ‘Gushora imari mu rwego rw’ibiribwa: Guhanga imirimo, kugaburira ibihugu no kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo.’

Binyuze muri politiki ihamye n’udushya, avuga ko u Rwanda rwagaragaje ko ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera bushobora kongera umusaruro, kubaka ubushobozi no guteza imbere iterambere rihuriweho na bose.

Yagize ati: “Dufite ubushobozi, udushya n’abantu bashoboye, icyo dukeneye ni uguhuza politiki n’ishoramari, kongera ubufatanye, no kuva ku byo twemeranyijwe tukajya ku bikorwa bifatika.”

Icyakoze Ashimangira ko u Rwanda rwiteguye kwakira ku nshuro ya 20, Inama ya Afurika yiga ku biribwa (Food Systems Forum) izaba kuva ku wa 01 kugeza ku wa 05 Nzeri 2026, hakazanizihizwa imyaka 20 AFSF imaze igira uruhare mu guhindura urwego rw’ibiribwa muri Afurika.

Mu myaka 20 ishize, AFSF imaze guhuza abafatanyabikorwa baturutse mu bihugu birenga 100, itegura inama zirenga 3 000, inashyigikira itangazwa ry’amahirwe y’ishoramari arenga miliyari 200 z’amadolari atangwa na za guverinoma n’ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs).

Iyi nama izaba mu gihe gikomeye ku mugabane wa Afurika, aho ibihugu biri gutangira indi myaka 10 y’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya CAADP, ndetse bikarushaho gushaka uburyo bwo kubona ishoramari rinini binyuze mu ngamba nshya nka NAFA.

Dr. Telesphore Ndabamenye, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, yavuze ko igihe cyo gushyira imbere ishoramari mu rwego rw’ibiribwa kigeze:

“Mu gihe inkunga zigenda zigabanuka, ibiciro ku masoko bihindagurika, n’imyenda ikiyongera, Afurika ntigomba gukomeza gufata ishoramari mu biribwa nk’ikintu cyo kwibukirwaho nyuma. Rigomba kuba iry’ibanze.”

Hailemariam Desalegn, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya AFSF, agira ati: “Mu gihe twizihiza imyaka 20, icyiciro gikurikira kizagenwa n’uko dushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje.

Dufite ubumenyi n’ingamba, ariko hakenewe gushyira mu bikorwa ku buryo buhoraho no kongera ishoramari rituruka kuri Leta n’abikorera.”

Alice Ruhweza, Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA), we yagize ati: “Inama izabera i Kigali igomba kuzana impinduka, tugomba kuzana gahunda zifatika, inzira zisobanutse zo gushyira mu bikorwa, no gutanga ibisubizo bigaragara, ni bwo tuzongera icyizere no gukurura ishoramari rishya.”

Mu gihe Afurika ikomeje guhangana n’iyongera ry’abakeneye ibiribwa, ibibazo by’ikirere n’ubwiyongere bw’abaturage, iyi nama izagira uruhare rukomeye mu gushyiraho icyerekezo cy’indi myaka iri imbere mu guhindura urwego rw’ibiribwa.

Amafoto: Olivier Tuyisenge

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA