Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko ubutumwa bw’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique bwo kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado, u Rwanda rubutangaho amafaranga akubye inshuro 10 inkunga itangwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ya Miliyoni 20 z’Amayero (Miliyari zisaga 33 z’amafaranga y’u Rwanda).
Yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga ku wa Gatanu tariki ya 14 Werurwe 2026 ashimangira ko izo ngabo zitajyanywe n’izindi nyungu ahubwo zagiye ku busabe bw’Igihugu cya Mozambique.
Ni ubutumwa yanditse asubiza Ikinyamakuru Bloomberg giherutse gutangaza ko inkunga ya EU yahabwaga ingabo z’u Rwanda muri Mozambique bitarenze muri Gicurasi uyu mwaka, izahagarara kandi nta gahunda ihari yo kuyongera.
Mu 2024 ni bwo icyo kigega cyashyiriweho gushyigikira ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba muri Mozambique, cyagennye miliyoni 20 z’amayero angana na miliyoni 23 z’Amadolariya Amerika (asaga miliyari 33 z’amafaranga y’u Rwanda) akaba yarakoreshwaga n’ingabo n’abapolisi mu kubona ibikoresho no kubona ibibatunga nk’uko Akanama ka EU kabivuze.
Makolo yashimangiye ko uko u Rwanda rukomeza kohereza ingabo zarwo bishingiye ku kwimakaza ubufatanye bw’ibihugu byombi mu kurwanya iterabwoba muri Mozambique, kandi kugira ngo bigerweho, bishingira ku kubona inkunga ihagije kandi ihoraho.
Yagize ati: “Iki ni cyo gice cy’inkunga gitangwa n’Ikigega cy’Amahoro cy’u Burayi (European Peace Facility), kandi kugeza ubu hamaze gutangwa hafi miliyoni 20 z’Amayero.
Nyamara ikiguzi cyose u Rwanda rukoresha muri ubu butumwa kirenga nibura inshuro 10 ayo mafaranga, tutibagiwe n’igitambo gikomeye cyo kubura ubuzima bw’abasirikare, byose bigamije kugarura ituze muri Cabo Delgado.”
Yibukije ko ingabo z’u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado mu mwaka wa 2021 bisabwe na Leta ya Mozambique, hagamijwe gufasha igihugu cy’inshuti cyo muri Afurika cyari gikeneye ubufasha. Ati: “Amafaranga si yo yari ku mwanya wa mbere mu byatekerezwaga.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko ibyagezweho muri ubu butumwa byivugira kandi bifitiye akamaro abaturage n’abashoramari b’abanyamahanga bakomeza ibikorwa byabo mu mutekano usesuye bakesha inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Ati: “Abaturage basubiye mu ngo zabo, abana basubiye ku mashuri, ubucuruzi bwongeye gufungura, ndetse n’ishoramari rinini ry’abanyamahanga rirarinzwe.
Kugira ngo bisobanuke neza, ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado byagiriye akamaro abaturage ba Mozambique ndetse n’ibigo bishora imari mu mishinga ya gaze8. Bityo gushyigikira ibi bikorwa si impuhwe cyangwa impano ihabwa u Rwanda.”
Uwo muyobozi yahamije ko mu gihe ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwabona ko akazi gakorwa n’Ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado kadahabwa agaciro, “ byaba ari ukuri ko basaba Leta guhagarika ubu bufatanye bwo kurwanya iterabwoba no gukura izo ngabo muri Mozambique.”
Hagati aho, ku wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe u Rwanda rwohereje izindi ngabo n’abapolisi muri Mozambique gusimbura izari zisanzweyo mu butumwa bwo kurwanya ibyihebe.

