Amavubi yijeje Abanyarwanda gutanga byose muri FIFA Series 2026
Siporo

Amavubi yijeje Abanyarwanda gutanga byose muri FIFA Series 2026

SHEMA IVAN

March 26, 2026

Umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu “Amavubi”, Stephen Constantine yavuze ko intego yazanye ari gutsinda imikino yo mu rugo ahereye mu mikino ya FIFA Series 2026.

Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026, kigaruka ku myiteguro y’Amavubi. Abajijwe uko biteguye iyi mikino, Umutoza Constantine yavuze ko biteguye intsinzi. Ati: “Nshaka gutsinda ubu kandi ni yo ntego yacu ndetse no gutsindira mu rugo kuko turi mu nzu yacu dukwiye kugena ibiyiberamo.”

Yakomeje avuga ko mu gihe gito amaranye n’abakinnyi bari kwitwara neza kandi bitanga icyizere. Ati: “Ni byiza kuri njye. Biragoye kubona icyo abakinnyi bafite mu gihe bamaze ariko n’ubundi tuzahitamo 11 bazajya mu kibuga.”

Uyu mutoza yasabye Abanyarwanda gushyigikira Amavubi, mu mikino ya FIFA Series. Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad yavuze ko abakinnyi bashya bitabajwe mu Ikipe y’Igihugu batanga icyizere ariko bakeneye igihe.

Ati: “Ni abakinnyi beza ariko urumva ni iminsi 3 yonyine ntabwo waca urubanza mu minsi itatu [bamaze mu myitozo]. Ni ukubaha igihe natwe tuzabafasha kwisanga mu ikipe neza gusa muri rusange ni abakinnyi beza.” U Rwanda ruzakina na Granada ku wa 5 muri Stade Amahoro guhera saa tatu z’ijoro (21h00).

Kapiteni w’Amavubi, Djihad Bizimana yavuze ko we na bagenzi biteguye kwitwara neza muri FIFA Series 2026

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA