Gicumbi: Urubyiruko rwo ku mupaka wa Gatuna rurasaba agakiriro
Ubukungu

Gicumbi: Urubyiruko rwo ku mupaka wa Gatuna rurasaba agakiriro

KWITONDA Clarisse

March 26, 2026

Urubyiruko rwo mu Mirenge ikora ku mipaka rwari rwarabonye imirimo mu mushinga Green Gicumbi kuri ubu ikaba iri gusoza imirimo yayo, bafite impungenge zo kubura ibyo gukora bibinjiriza amafaranga, bityo bagasaba ko baramutse babonye agakiriro byabafasha kwiteza imbere no kwiga imyuga itandukanye.

Uwajeneza Anitha umwe mu rubyiruko rukora ubucuruzi bw’imiti y’amatungo n’inyongeramusaruro mu Murenge wa Kaniga ugizwe n’Utugari twose dukora ku gihugu cya Uganda, avuga nibura agakiriro kaje kafasha benshi.

Ati: “Nk’ubu hano haramutse haje agakiriro benshi mu rubyiruko bakigiramo imyuga itandukanye bakaboneraho kwihangira imirimo, bityo bikarinda benshi kwirirwa bambukiranya imipaka bajya mu bidakwiye.”

Habakurama Felix uhagarariye urubyiruko mu Murenge wa Kaniga yemeza ko hari ibikorwa bike bifasha urubyiruko kubona icyo gukora ko nibura habonetse agakiriro byabafasha.

Ati: “Urebye hano nikure yibintu byinshi bituma tubona icyo gukora ariko haramutse habonetse agakiriro nibura byadufasha kwiga imyuga, kuyishyira mu ngiro bityo tugakirigita ifaranga.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Gicumbi Basesayose Telesphore yemeranya na bo ariko ko mu gihe hagikorwa ubuvugizi bakwiye kuba banakoresha amahirwe yose abazengurutse.

Ibi byose byaduhaye icyo gukora sibyo gusa kuko byatumye abensi bahuga ntibajya mu biyobyabwenge ariko hari ibindi bigikenewe nkuko akomeza abivuga.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Gicumbi Basesayose Telesphore yemeranya na bo ariko kandi kuri ubu icyo iri kurufasha ni ukurwereka amahirwe rufite rwaba rubyaza umusaruro.

Ati: “Ibyo bavuga ni byo rwose turabegera tukabereka amahirwe abakikije nk’iyi mishinga ya Green Gicumbi, imishinga y’ubuhinzi, ndetse no kwihangira imirimo ubundi kandi kwibumbira mu makoperative bakagana ibigo by’imari, tugomba kwishakamo ibisubizo kuko hari amahirwe ya YOUTH CONNECT, AGUKA n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel agaruka kuri ibyo byifuzo by’urubyiruko, we arusaba kuba rukoresha imishinga mito naho ibyifizo binini bikazatekerezwaho mu igenamigambi riri imbere.

Ati: “Urubyiruko rufite amahirwe, ikindi hari n’amashuri y’imyuga turifuza ko bakongera ubumenyi, nk’ubu mu biri kwihutirwa harimo kubaka agakiriro, kuvugurura amasoko n’ibindi kandi turanahamagarira abashoramari kuza kuko Gicumbi hari aho gukorera heza, urubyiruko niruhere kuri bito tubashyigikire tugende twagura, ibisaba imbaraga bijye mu igenamigambi.”

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu twagejejwemo imishinga yunganira abaturiye imipaka izwi nka Border Projects hagamijwe korohereza abahatuye kubona serivisi hafi yabo ndetse hakaba hari gahunda yo kongera iyo mishinga.

Uwajeneza Anitha umwe mu rubyiruko rukora ubucuruzi bw’imiti y’amatungo n’inyongeramusaruro

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA