Amavubi yitegura “FIFA Series 2026” yatangiye umwiherero (Amafoto)
Amakuru

Amavubi yitegura “FIFA Series 2026” yatangiye umwiherero (Amafoto)

SHEMA IVAN

March 23, 2026

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatangiye umwiherero yitegura imikino mpuzamahanga ya gicuti ya “FIFA Series 2026” izabera i Kigali guhera tariki ya 26 kugeza ku ya 30 Werurwe 2026.

Ni umwiherero watangiye ku Cyumweru, tariki ya 22 Werurwe 2026, kuri Hotel ya FERWAFA ukaba witabiriwe n’abakinnyi biganjemo abashya bahamagawe bwa mbere barimo impanga Mickels Joy Slayd na Mickels Joy Lance na murumuna wabo Mickels Leroy Jacques na Matteo Karl Ndayishimiye.

Abakina hanze y’u Rwanda nka Djihad Bizimana, Muhire Kevin, Nshuti Innocent, Abbedy Biramahire, Niyo David, Mutsinzi Ange na Kury Johan Marvin.

Hari kandi n’abakina imbere mu Gihugu barimo Niyomugabo Claude, Mugisha Gilbert, Niyongira Patience, Adolphe Hakizimana na Byiringiro Gilbert.

Abakinnyi bose bahageze bakiriwe n’Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, ari kumwe n’Umutoza wungirije, Eric Nshimiyimana, wagize uruhare mu kubahamagara

U Rwanda ruzakina na Grenada ku wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2026, Kuri Stade Amahoro.

Abakinnyi bose bakiriwe n’Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine
Ruboneka Jean Bosco na Mugisha Gilbert bageranye mu mwiherero
Mickels Joy Lance wahamagawe bwa mbere agiye gukinira u Rwanda

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA