BAL 2026: RSSB Tigers yemerewe guhagararira u Rwanda
Siporo

BAL 2026: RSSB Tigers yemerewe guhagararira u Rwanda

SHEMA IVAN

March 23, 2026

Ubuyobozi bw’irushanwa rya Basketball Africa League bwemeje ko ikipe ya RSSB Tigers BBC ari yo izahagararira u Rwanda muri uyu mwaka wa 2026, nyuma y’aho ikipe ya APR Basketball Club ifashe umwanzuro wo kutazitabira iryo rushanwa.

Bikubiye mu itangazo BAL yashyize hanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Werurwe 2026, yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo.

Yagize iti “Amakuru agezweho muri BAL Season 6, ni uko RSSB Tigers yo muri Shampiyona y’u Rwanda, ari yo izakina imikino yo mu itsinda rya Kalahari Conference.”

Iyi kipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize iri kumwe na Al Ahly Tripoli yo muri Libya ifite igikombe giheruka, Petro de Luanda yo muri Angola, Dar City yo muri Tanzania, Nairobi City Thunder yo muri Kenya.

Mu rwego rwo kwitegura neza iyi mikino, Tigers yongeye James Maye na Kenneth Gasana mu bazaba bungirije. Umutoza mukuru ni Henry Mwinuka n’umukinnyi w’Umunyekongo Viny Okouo.

Itsinda ryiswe Kalahari Conference rizatangira gukina tariki ya 27 kugeza tariki ya 5 Mata 2026, i Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Amakipe umunani azitwara neza muri Kalahari na Sahara Conference, azahurira i Kigali mu Rwanda, aho azakinira imikino ya kamarampaka n’iya nyuma, iteganyijwe guhera tariki ya 22 kugeza 31 Gicurasi 2026.

RSSB Tigers yemerewe guhagararira u Rwanda muri BAL 2026

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA