Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari
Ubukungu

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari

ZIGAMA THEONESTE

March 12, 2026

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) n’iya Kenya (CBK) bashyize umukono ku masezerano agamije koroherezanya guhanahana impushya mu bijyanye na serivisi zikoresheje ikoranabuhanga (Fintech License Passporting) mu bigo by’imari n’amabanki, yitezweho koroshya imikorere y’ibigo bitanga serivisi zo kwishyurana n’ibigo by’imari hagati y’u Rwanda na Kenya.

Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali aho u Rwanda rwahagarirwe na Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, mu gihe Kenya yari ihagarariwe na Visi Guverineri wa CBK, Gerald Nyaoma.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026 ahateraniye Inama mpuzamahanga yiga ku kwimakaza serivisi z’imari zidaheza (Inclusive FinTech Forum 2026).

Aya masezerano agamije kugabanya inzitizi zishingiye ku mabwiriza agenga ibigo by’imari, no kubyorohereza kubona impushya mu gihugu kimwe kwagurira serivisi zabyo mu kindi bidasabye kongera kunyura mu nzira zo kuzisaba bundi bushya. 

Inzego zashyize umukono kuri ayo masezerano zihamya ko yitezweho gufasha guteza imbere uburyo bwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga hagati y’ibihugu no kongera ubufatanye mu rwego rw’imari mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Geveriniri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) Hakuziyaremye yagize ati: “Ibi ni intambwe ikomeye igaragaza ibyo twagezeho mu mbaraga dusangiye zigamije gushimangira ihuzabikorwa mu by’imari no guteza imbere urwego rwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga mu karere kacu”.

Yagaragaje ko iki gikorwa gishingiye ku ntambwe zari zimaze guterwa mbere, cyane cyane kwemeza amasezerano na Banki Nkuru ya Ghana (Bank of Ghana) muri Gashyantare 2025, yo kwemeranya ku ruhushya rwo gukorera hagati y’ibyo bihugu (license passporting).

Uwo muyobozi yavuze ko iyo gahunda yo kwemeranya ku ruhushya rwo gukorera mu bindi bihugu izafasha guteza imbere guhanga ibishya mu by’imari, kongera ihangana ku isoko, no kwagura serivisi zo kwishyurana zifashisha ikoranabuhanga mu bihugu bitandukanye.

Yakomeje avuga ko iki gikorwa kijyana n’intego ngari zo kwishyira hamwe mu karere no ku rwego rwa Afurika, zirimo gahunda yo guhuza uburyo bwo kwishyurana mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ndetse n’intego z’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA).

Yagize ati: “Iyi gahunda yateguwe ku buryo yaguka kandi ikaba yafunguriwe izindi banki nkuru z’ibihugu byo muri Afurika zishaka kuyigiramo uruhare. 

Mu kuyagura, dushobora gufatanya kugabanya inzitizi zishingiye ku mabwiriza, tugafasha abatanga serivisi zo kwishyurana bizewe kwagura ibikorwa byabo bambuka imipaka, ndetse tukihutisha iterambere rya sisitemu ihuriweho yo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga ku Mugabane wa Afurika.”

Gerald Nyaoma Visi Guverineri wa Banki Nkuru ya Kenya yavuze ko ibigo bitanga serivisi zo kwishyurana akenshi bikorera mu bihugu bitandukanye byo mu karere, ariko bikaba bigisabwa kubona impushya nyinshi zo gukora, nubwo amabwiriza abigenga akenshi aba asa. 

Ibi ngo bituma ibiciro byiyongera kandi bikadindiza udushya mu rwego rw’ikoranabuhanga mu by’imari.

Yagize ati: “Uburyo bwo gusangira impushya mu mikorere twashyizeho umukono uyu munsi ni intambwe ikomeye igamije gukemura iki kibazo, igihe komite ihuriweho n’impande zombi y’inzobere mu bya tekiniki izaba imaze gushyiraho uburyo bukenewe mu bya tekiniki no mu buyobozi, nk’uko bikubiye mu masezerano y’ubufatanye”.

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) n’iya Kenya (CBK) bashyize umukono ku masezerano agamije koroherezanya guhanahana impushya mu bijyanye na serivisi zikoresheje ikoranabuhanga
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda yavuze ko gukora n’iya Kenya bizatanga umusaruro ukomeye mu bijyanye no kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga
Gerald Nyaoma Visi Guverineri wa Banki Nkuru ya Kenya yavuze ko ibigo bitanga serivisi zo kwishyurana akenshi bikorera mu bihugu bitandukanye byo mu karere, ariko bikaba bigisabwa kubona impushya nyinshi zo gukora mu bindi bihugu, nubwo amabwiriza abigenga akenshi aba asa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA