Barbados yiyemeje gukomeza gutsura umubano n’u Rwanda
Politiki

Barbados yiyemeje gukomeza gutsura umubano n’u Rwanda

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

February 15, 2026

Nyuma yo kwakira ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame bumwifuriza ishya n’ihirwe muri Manda ya gatatu nka Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Mottley yashimangiye ukwiyemeza kwe mu gukomeza kwimakaza umubano igihugu cye gifitanye n’u Rwanda.

Perezida Kagame ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu na Guverrinoma ku Isi boherereje ubutumwa bushimira bukanifatanya mu byishimo na Mia Mottley wongeye gutorerwa kuyobora Barbados nka Minisitiri w’Intebe, mu matora rusange yabaye ku wa 11 Gashyantare 2026.

Ishyaka rye BLP ni ryo ryegukanye imyanya yose mu Nteko Ishinga Amategeko, akaba ari inshuro ya gatatu uyu Mudamu atsinze amatora ari na we mugore wa mbere ku Isi uyoboye Guverinoma igihe kirekire.

Madamu Mia Mottley asubiza ubutumwa bwa Perezida Kagame, yavuze ko Barbados iha agaciro umubano ifitanye n’ibihugu bya Afurika by’umwihariko u Rwanda, anashimangira ko muri manda nshya yiteguye gushyira imbere kwimakaza ubutwererane.

Yagize ati: “Barbados iha agaciro gakomeye umubano ifitanye n’u Rwanda. Niteguye kurushaho kongerera imbaraga ubutwererane dufitanye mu gihe dukomeza kwimakaza kwihesha agaciro, guhanga amahirwe n’uburumbuke ku baturage bacu.

Yiyemeje gukomeza kwimakaza imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi, irushaho kubifasha kuba ibicumbi by’inzego zinyuranye mu Turere biherereyemo, by’umwihariko mu gukurura ishoramari no kurushaho kwimakaza iterambere.

U Rwanda na Barbados bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku bufatanye mu nzego zinyuranye z’ubukungu n’ubucuruzi, cyane cyane nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri icyo gihugu muri Mata 2022.

Madamu Mia Mottley na we aheruka gusura u Rwanda ku wa 10 Ugushyingo 2022, aho yasobanuye ko ibihugu byombi bifitanye umubano ushingiye ku mateka ya Afurika na Karayibe, aho Uturere twombi dusabwa gukomeza gushimangira uwo mubano binyuze mu nzego zinyuranye.

Yashimangiye ko amateka akwiye guhinduka hagati ya Afurika na Karayibe maze hagatangira icyerekezo gishya cy’ubufatanye bushingiye ku bwubahane, ubutwererane ndetse n’amahirwe yagutse ku baturage b’Uturere twombi.

Yagaragaje kandi ko u Rwanda ari igihugu cy’ingenzi mu gufasha Barbados kugera ku ntego za politiki mpuzamahanga, cyane cyane mu gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byo mu majyepfo y’Isi (South-South cooperation).

Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley, bakunze kwita uyu mubano uw’abavandimwe mu iterambere bashimangira ko ari ubufatanye bushingiye ku kwigira, kwigenga, no guteza imbere abaturage babo.

U Rwanda na Barbados byitabiriye Inama y’Ubucuruzi n’Ishoramari ihuza Afurika n’Ibirwa bya Karayibe (AfriCaribbean Trade and Investment Forum/ACTIF) yateranye bwa mbere mu Nzeri 2022.

Ibihugu byombi byasinye amasezerano agamije kunoza ingendo zo mu kirere, ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo n’ikoranabuhanga.

Ku birebena n’ingendo zo mu kirere, byagarutsweho ko RwandAir ishobora gutangira ingendo zihuza Kigali n’Umurwa Mukuru wa Barbados (Bridgetown) kugira ngo byorohereze ubucuruzi n’urujya n’uruza rw’abantu.

Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo n’umuco, Barbados yafashije u Rwanda gutangiza umukino wa ‘Road Tennis’ mu kwezi k’Ugushyingo 2022, aho ibibuga byubatswe hagati ya Kigali Convention Centre na Kigali Heights.

Ibihugu byombi biri mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), bikaba ari ishingiro ry’ubufatanye bwabyo.

U Rwanda na Barbados rero ntibareba gusa inyungu z’ubucuruzi, ahubwo bashaka kubaka umubano w’igihe kirekire ugaragaza ko Afurika na Karayibe bishobora gufatanya mu iterambere no mu guharanira ijwi rikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Perezida Kagame afata Mia Mottley nka mushiki we bahuje icyerekezo cy’iterambere rya Afurika na Karayibe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA