Burera: Babangamiwe n’amazi ava mu mugezi wa Rukangabana abateza imyuzure
Amakuru

Burera: Babangamiwe n’amazi ava mu mugezi wa Rukangabana abateza imyuzure

NGABOYABAHIZI PROTAIS

March 31, 2026

Abaturiye umugezi wa Rukangabana, mu Kagari ka Kidakama bavuga ko mu bihe by’imvura baba bafite impungenge zikomeye, kuko amazi aza ari menshi agasenya ibikorwa bitandukanye harimo inzu ndetse akarengera n’imyaka iba iri mu mirima.

Bimenyimana Donatien yagize ati: “Imvura iyo iguye, amazi ava muri Rukangabana araza agasandara mu ngo zacu. Hari abo yatwaye ubuzima, abandi inzu zabo zarasenyutse barimuka. Ubu dusigaye duhorana ubwoba, twiteze ko igihe cyose imvura yagwa twatwarwa n’imyuzure, ubu hari aho imyuzure yamaze gutaba imyaka yacu neza neza, duhora twiteguye ko amazi yaza akaduteza ibyago.”

Undi muturage, Gapfuyekubaho Faustin, na we yagaragaje akababaro batewe n’ibi biza kuko bibatwara ibintu n’abantu. Yagize ati: “Duhora mu muganda tugerageza gukura amazi mu nzira zayo, ariko ntibihagije. Amazi yangiza imyaka yacu mu mirima, tukabura umusaruro kandi twarahinze. Ibi biduteza inzara n’ubukene bukabije.”

Aba baturage basaba ubuyobozi kubafasha kubaka inkuta zikumira ayo mazi, kugira ngo adakomeza kubasenyera no kubateza igihombo. Banifuza ko umuhanda uva Gahunga ujya Kinigi wakubakwamo imiferege ndetse n’ibiraro bihagije, ku buryo amazi yajya atambuka neza akerekeza mu kiyaga cya Burera, aho gusandara mu ngo n’imirima yabo.

Bagaragaza ko ubu ayo mazi iyo yuzuye mu mugezi wa Rukangabana ahita yinjira muri uwo muhanda, akawukurikiramo ari nako asandara mu bice bitandukanye, ibintu byangiza ibikorwa remezo n’ubuhinzi. Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Solina, yemeje ko iki kibazo bakizi kandi kiri mu bikomeye bikeneye igisubizo kirambye. Yagize ati: “Iki kibazo turakizi neza. Amazi ava mu birunga yangiriza abaturage bacu. Twasuye aho aturuka dusanga ari ikibazo gikomeye kirenze ubushobozi bw’Akarere konyine.”

Yakomeje avuga ko hari ingamba ziri gufatwa, ati: “Harateganywa kubaka umuyoboro w’ayo mazi kugira ngo adakomeza gusenyera abaturage. Hari kandi umushinga wa Volcan Resilience Community uzadufasha muri iki gikorwa. Si muri uyu Murenge gusa, kuko n’uwa Rugarama na wo ufite ikibazo nk’iki. Ndetse na MINEMA yarahasuye, dukomeje gukora ubuvugizi kugira ngo iki kibazo kizabonerwe umuti vuba.”

Yasoje asaba abaturage gukomeza kwirinda Ibiza, ati: “Turasaba abaturage kujya birinda, imvura iguye bakimuka by’agateganyo cyangwa bakava burundu ahashyira ubuzima bwabo mu kaga. Akarere na ko kiyemeje kubakodeshereza aho kuba mu gihe hagishakishwa igisubizo kirambye.”

Iki kibazo cy’imyuzure gikomeje guteza impungenge abaturage bo mu Kagari ka Kidakama, aho bifuza ko haboneka igisubizo cyihuse kugira ngo barusheho kubaho mu mutekano no kurengera ibikorwa byabo.

Imyuzure iva mu birunga itwikira imyaka migufi hagasigara ibibuye bitwikiye imyaka
Mu rwego rwo guhangana n’imyuzure ubuyobozi bwa Burera bwifatanya n’abaturage mu kurwanya isuri

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA