Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Dr. Usta Kaitesi, yakiriye anagenera impano ya mudasobwa Atete Kagorora, wahize abandi banyeshuri bo mu bihugu bitandukanye mu marushanwa yo kwandika ku Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Umuhango wo gutanga ibihembo ku batsinze ayo marushanwa, uheruka kubera mu Nama ya 25 y’Abakuru b’Ibihugu bigize uwo muryango, yabaye tariki 7 Werurwe 2026, i Arusha muri Tanzania, ariko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yamushimiye guhesha ishema u Rwanda ku wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2026.
Ayo marushanwa Kagorora yatsinze yabaye mu 2024, aho inyandiko yandikanye ubuhanga yamuhesheje kwegukana itsinzi, aho bandikaga ku nsanganyamatsiko ijyanye n’ihindagurika ry’ikirere n’ingaruka zaryo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’uburyo icyo kibazo cyakemurwa.
Bimwe mu bihembo yahawe na Guvenoma y’u Rwanda birimo imashini ya mudasobwa, anashimirwa ku mugaragaro kubera guhagararira neza u Rwanda.
Amabwiriza y’iri rushanwa yari ashingiye ku kwandika inyandiko ishingiye ku bitekerezo by’umunyeshuri ubwe, iri hagati y’amagambo 1000-1500, ku nsanganyamatsiko yatanzwe na EAC, binyuze ku ishuri mbere yo koherezwa ku rwego rw’igihugu no ku rw’Akarere.

