Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yifashishije inkuru y’urupfu rw’umusore wigaga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyi Ngiro, ishami rya Tumba (RP Tumba), wasanzwe amanitse mu nzu yabagamo, hamwe n’urupfu rw’umukobwa bivugwa ko yari inshuti ye na we wasanzwe yapfuye aryamye ku buriri, yamagana imyitwarire y’urubyiruko ibyara ibyaha.
Inkuru y’urupfu rwa Irakoze Angelo w’imyaka 20 na Ingabire Samanta w’imyaka 19 wari waje kumusura, yamenyekanye ku wa 24 Werurwe ariko byabaye ku munsi wabanje.
Minisitiri Dr. Utumatwishima, ubwo yaganirizaga urubyiruko rwo mu Karere ka Kirehe mu gikorwa cyo kuzirikana iterambere ry’Urubyiruko mu Ntara y’Iburasirazuba, yakomoje ku ntandaro y’ibyaha nk’ibyo bikanaba n’izingiro ro gusubira inyuma k’urubyiruko.
Yavuze ko urubyiruko rukwiye gutekereza kabiri mbere yo kwishora mu byaha birimo n’ibibatwara ubuzima nko kwishora mu nzoga n’ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’ibindi byangiza ahazaza habo.
Yavuze ko Igihugu n’ababyeyi by’umwihariko bakeneye imbaraga z’uru rubyiruko kugira ngo ahazaza habe hizewe, ariko ashimangira ko kwishora mu busambanyi n’ibiyobyabwenge bikomeje guhangayikisha cyane.
Akomeza agira ati “Ntabwo watsindira miliyoni unywa biriya byuma (inzoga zikaze) by’inzoga, ariko iyo umuntu akiri muto agira ngo ahari afite ubundi bwonko bazamushyiramo natangira gukura.
Reka mbabwire ko kimwe mu bintu biduhangayikishije nk’Igihugu, turimo gutakaza abantu bakiri bato b’urubyiruko bishora mu nzoga n’ibiyobyabwenge.”
Minisitiri Dr. Utumatwishima akomeza agira ati: “Turimo gutakaza urubyiruko kubera inzoga, ejo nabonye n’ikindi kintu kijya kumera nk’icyorezo abana b’abakobwa basura abahungu bakabatera inda.
Abana b’abahungu bari hano iriya dosiye turayizi muba mushyushye, mugomba kumenya ko hari ibintu tugomba kwitondera, kuko imbaraga zanyu Igihugu kirazikeneye, ababyeyi barazikeneye.”
Yasoje yibutasa urubyiruko ko iterambere n’ahazaza harwo bidashobora kugerwaho mu gihe rwishora mu bikorwa bibi, kuko no kubafasha kwiteza imbere bigorana.
Ati: “Ntabwo twavuga ‘kongera ubushobozi urubyiruko’ tutabibukije imyitwarire yanyu. Ni ngenzi nta muntu uba mutoya buri gihe, mugera aho mukazakura mukazasabwa kugira akamaro karenze ako mugira uyu munsi.”
Ubushakashatsi bwa 7 bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda bwerekanye ko imibare y’abangavu bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19 batwaye inda, yiyongereye mu myaka itanu ishize, iva kuri 5% yariho mu 2020, igera ku 8% mu 2025.