Dutemberane IWAWA abatahazi bita gereza, abahava bakahita ishuri
Imibereho

Dutemberane IWAWA abatahazi bita gereza, abahava bakahita ishuri

Imvaho Nshya

February 18, 2026

Ku batazi Iwawa bumva ari ahantu habi cyane, hataba ubuzima, ko umuntu ujyanyweyo aba ajyanywe mu kindi gihugu cyangwa muri gereza ifatwa nka Guantanamo. Hari abavuga ko Iwawa hajyanwayo abana bo mu miryango ikomeye cyangwa ko ushobora no gusaba ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Igororamuco (NRS) bakamukujyanirayo.

Nyamara abantu barenga 34.000 biganjemo urubyiruko bamaze kuhanyura bakomeza kugaragaza ko kuhagera byabafunguye amaso, bikabavura ibikomere batewe n’ubuzima bubangiza, bakagaruka mu Muryango nyarwanda bafite icyerekezo cy’iterambere, ubumenyi n’ibyangombwa by’ibanze bibafasha gutangira urugendo rushya.

Itsinda ry’abanyamakuru ba Imvaho Nshya riri ku Kirwa cya Iwawa kugira ngo bagenzure kandi banakusanye ibyo mutamenye ku buzima n’imibereho y’urubyiruko rukabakaba 5.000 rurimo kugorororerwa muri iki kirwa.

Ikirwa cya Iwawa kiri ku buso bwa 140 (Ha) mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza mu Ntara y’Iburengerazuba. Ni kimwe mu bigo ngororamuco biri mu Rwanda bivugwaho gutanga musanzu ukomeye mu gufasha urubyiruko kuva ibuzima bakajya ibuntu.

Ikigo Ngororamuco cya Iwawa kizanwamo abagabo barengeje imyaka 18 baagaragaweho n’imyitwarire ibangamiye ituze rya rubanda, abanywa ibiyobyabwenge n’ibindi byaha byoroheje. Ubu haragororerwa abanyeshuri 4,911 b’icyiciro cya 25.

Ni muri gahunda ya Leta yo kugira ngo bagororwe ndetse banigishwe imyuga n’imirimo y’amaboko, babatoza no kureka ibiyobyabwenge n’indi myitwarire idahwitse no kubasubiza mu buzima busanzwe ndetse bagatozwa no kugira uruhare mu mibereho, ubukungu n’iterambere ry’Igihugu.

Inzira yerekeza Iwawa

Kugera ku Kirwa cya Iwawa bigusaba urugendo rw’amasaha arenga abiri mu mazi. Kuva ku Biro by’Akarere ka Rubavu ugera ku mwaro wo mu Gitarako, ni urugendo rw’iminota 3 n’imodoka ikoresha umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha.

Hagenimana Hussein, Kapiteni w’Ubwato bwa Iwawa, yabwiye Imvaho Nshya ko kuva kuri uwo mwaro ugana Iwawa hari intera y’ibilometero 30, ubwato buhakoresha isaha n’iminota hagati ya 20 na 30.

Hagenimana agira ati: “Igihe cyose wajya Iwawa ukurikije amategeko yo mu mazi, amasaha wemerewe kugenda mu mazi ni yo ukoresha urimo kujya Iwawa, guhera mu gitondo saa kumi n’ebyiri na saa kumi n’imwe za nimugoroba.”

Ubuyobozi bw’Ikigo cya Iwawa busobanura ko ubusanzwe ubwato bukoresha amasaha abiri arengaho mu gihe bugendeye ku muvuduko usanzwe.

Ukigera Iwawa, inzego z’umutekano zibanza gusaka uhinjiye nyuma ukakirwa n’abanyeshuri babanza kugufasha gusukura intoki mu rwego rwo kwirinda ko hari indwara wakwinjirana mu kigo.

Hafi aho haba hari abanyeshuri barimo koga mu Kiyaga cya Kivu, abandi bakagutwaza ibikapu. Ni ibintu bakora bishimiye kandi ntibishyuze. Icyakora ubona icyapa cyanditseho amagambo yo guha ikaze abagana Ikigo Ngororamuco cya Iwawa.

Urugendo rugufi rw’iminota nibura hagati ya 5 na 10 winjira mu kigo, uhita ubona abanyeshuri bari mu bibuga bitandukanye bya Basketball, Volleyball na Football bakina, abari muri mucaka abandi banyuranyuranamo.

Hafi aho ubona inka za kijyambere zirisha kandi inyinshi ari imbyeyi. Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Iwawa Dr. Jean Damascène Nshimiyimana, yavuze ko bafite inka 170 zikamirwa abanyeshuri bagororerwa mu Kigo cya Iwawa.

Mu gitondo abanyeshuri bakora siporo iyo ari mu gihe cyiza, haba ari mu gihe cy’imvura bagakora amasuku, nyuma bagahabwa amabwiriza y’umunsi no kugenzura niba ntawarwaye nyuma bagafata amafunguro.

Dr. Nshimiyimana avuga ko nyuma y’ibyo bikorwa, bamwe bajya gukurikira amasomo y’imyuga abandi bakajya kubonana n’abakozi bita ku buzima bwo mu mutwe.

Avuga ko bafata ifunguro rya saa sita nyuma bakajya mu bikorwa bitandukanye ndetse na siporo, bagafata ifunguro rya nimugoroba hanyuma bagatarama kugeza saa tatu bagiye kuryama.

Mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa habarurwa imirindankuba irenga 30 mu rwego rwo kwirinda inkuba zikunze guhitana abantu mu Karere ka Rutsiro.

Hari inyubako nshya zubatswe n’izindi zikomeje kubakwa mu rwego rwo kongera ibyumba by’amashuri yigisha imyuga. Hari kandi inyubako z’abakozi b’Ikigo Gishinzwe Igororamuco n’izo abanyeshuri bararamo n’izo bariramo.

Ubuyobozi bw’Ikigo cya Iwawa buvuga ko abanyeshuri bataha barakize indwara zo mu mutwe zikomoka ku biyobyabwenge ndetse n’agahinda gakabije (Depression).

Mbere yo kugezwa Iwawa, Uturere tubohereza ari uko tubanje kubishyurira Mituweli, ariko ngo abadafite ibibazo by’irangamimerere, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) kibibafashamo bityo bagashobora kubona indangamuntu.

Imiyoborere mu banyeshuri

Nk’ahandi hose, no mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa abanyeshuri bagira uko biyobora. Abahanga mu mitekerereze bavuga ko kugira inshingano zo kuyobora, bituma ugira ubushobozi bwo kwifatira icyemezo nk’uko byanditswe na Jordan Peterson, inzobere mu mitekerereze ya muntu.

Abanyeshuri bakomoka mu Karere runaka, baba bagomba kuba hamwe kandi bakagira umuyobozi ari we bita Meya kandi akagira abamwungirije nk’uko mu nzego zibanze bimeze.

Meya w’Akarere mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, aba agomba kuba yarize nibura afite icyiciro cya kabiri cya kaminuza ndetse n’abamwungirije nk’uko abanyeshuri babibwiye Imvaho Nshya.

Zimwe mu nshingano za Meya ni ukubanisha neza abanyeshuri, kubakemurira ibibazo no gukemura amakimbirane.

Iyo binaniranye, ikibazo gikomereza ku mukozi uzobereye mu mitekerereze (Psychologist) akaba ari we ufata umwanzuro.

Icyakoze ngo nta makosa bakunze gukora kuko kimwe mu byo bigishwa harimo gutozwa indangagaciro bityo bakazasubira mu buzima busanzwe barakize bimwe mu byatumye bagera mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS) gishyirwaho n’itegeko n° 17/2017 ryo ku wa 28/04/2017. Gifite inshingano zo kurandura imyitwarire mibi yose binyuze mu kwimakaza imyitwarire myiza, gutanga uburezi no guha abantu ubumenyi n’ubushobozi mu bijyanye n’imyuga.

Ikirwa cya Iwawa utangira kubona ubwiza bwacyo ukiri kure
Inyubako zaho ziteye amabengeza, ubona hari ibiti bitoshye bitanga umwuka mwiza
Urugendo rwo mu mazi ruba ari rurerure cyane
Aha ni ku biro by’ubuyobozi bw’Ikigo cya Iwawa

Amafoto & Video: Olivier Tuyisenge

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA