Eddy Kenzo yatangaje aho yakuye igitekerezo cyo gushinga Ishyirahamwe ry’abahanzi
Imyidagaduro Mu Mahanga

Eddy Kenzo yatangaje aho yakuye igitekerezo cyo gushinga Ishyirahamwe ry’abahanzi

MUTETERAZINA SHIFAH

March 23, 2026

Umuhanzi wa Uganda Eddy Kenzo wanashinze ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda (Uganda National Musicians Federation), yahishuye ko harimo umusaruro yakuye mu gutaramira mu bihugu bitandukanye harimo n’igitekerezo cyo gushinga ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda.

Ni ishyirahamwe ryatangijwe muri Gicurasi 2023, ku ikubitiro hajyamo abarimo Sheebah Karungi, Pallaso, Bebe Cool, na Jose Chameleone, aho Kenzo yahise aba Perezida waryo.

Ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Kenzo yagaragaje ko icyo gitekerezo yakigize ubwo yajyaga gutaramira mu mahanga agasanga ahandi ayo mashyirahamwe ahaba kandi akora neza.

Yagize ati: “Mu ngendo za njye mu bihugu bitandukanye, nize ibintu byinshi iyo naba nagiye nkahura n’ingorane muri ibyo bihugu, amashyirahamwe y’abahanzi baho yaramfashaga, bituma numva ko natwe muri Uganda twabigeraho tugashinga ishyirahamwe riduhuza nk’abahanzi.”

Kenzo avuga ko UNMF yashyiriweho guhuza abahanzi b’ingeri zose, guteza imbere ubunyamwuga, gufasha mu gukusanya amafaranga yo gufasha abahanzi, no gushishikariza ubufatanye mu ruganda rw’umuziki.

Nubwo ifite intego nziza, iri shirahamwe ryakunze kunengwa n’abanyamuziki n’ibice bimwe by’uruhande rw’abatavuga rumwe na leta, bavuga ko ishingwa ryaryo ryari rigamije politiki no gushyira hasi Bobi Wine.

Kugeza ubu Eddy Kenzo ni umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, inshingano yahawe tariki 21 Kanama 2024.

Ishyirahamwe ry’abahanzi ryayobotswe n’abarimo Sheebah Karumgi
Ishyirahamwe ry’abahanzi ryayobotswe n’abarimo Sheebah Karumgi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA