Ikipe y’Igihugu ya Liechtenstein yatsinze Tanzania igitego 1-0 naho Aruba inyagira Macau ibitego 4-1, zombi zigera ku mukino wa nyuma wo mu itsinda B ry’imikino ya FIFA Series 2026 iri kubera i Kigali.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026, ni bwo kuri Kigali Pele Stadium hatangiye gukinirwa imikino yo mu Itsinda B rya FIFA Series 2026, ririmo amakipe ane.
Umukino wari witezwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru wahuje Tanzania na Liechtenstein.
Ni umukino watangiye wegeranye cyane, amakipe yombi akinira cyane mu kibuga ,bituma n’uburyo bwo kurema igitego bubaba buke.
Mu minota 15, Tanzania yihariye umupira hagati mu kibuga isatira izamu rya Liechtenstein yakiniraga cyane inyuma ariko bagakomeza kwihagararaho.
Mu minota 30, iyi kipe yakomeje gukina neza ariko abakinnyi b’imbere basatira barimo Kelvin John na Selemani Mwalimu bakagorwa no kubyaza umusaruro amahirwe babonaga imbere y’izamu.
Ku munota wa 45, Tanzania yashoboraga gufungura amazamu ku ishoti rikomeye ryatewe na Faisal Salum ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ukubita igiti cy’izamu uragaruka ukurwaho neza n’ubwugarizi bwa Liechtenstein.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Liechtenstein yagarukanye imbaraga mu igice cya kabiri itangira gusatira bidatsinze ku munota wa 56 yafunguye ku gitego cyatsinzwe na Ferhat saglam ku mupira mwiza yacomekewe, asiga ba myugariro ahita awushyira mu izamu.
Ku munota wa 62, Umutoza wa Tanzania, Miguel Gamondi yakoze impinduka eshatu, Kevin John, Mohammed Hussein na Alphonce Msaga basimburwa na Morice Abraham, Zuberi Foba Masudi na Mudathir Yahya.
Izi mpinduka zafashije iyi kipe gusatira cyane ishaka igitego cyo kwishyura ariko ubwugarizi n’umunyezamu ba Liechtenstein bakomeza kwihagararaho.
Mu minota 70, Taifa Stars ya Tanzania yakomeje kwiharira umupira hagati mu kibuga isatira cyane izamu ishaka igitego cyo kwishyura ariko ikagorwa n’ubwugarizi bwa Liechtenstein bwari buhagaze neza.
Iminota 10 ya nyuma yaranzwe no gukomeza gusatira kwa Tanzania yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura ariko biranga.
Umukino warangiye Liechtenstein yatsinze igitego 1-0 igera ku mukino wa nyuma aho izahura na Aruba yanyagiye Macau ibitego 4-1, byinjijwe na Fermina Carlito, Van Kilsdonk na Romano Jaybrien watsinzemo bibiri. Ni mu gihe igitego cy’impozamarira cya Macau cyatsinzwe na Leong Ka Hang.
Umukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru, uzabanzirizwa n’uw’umwanya wa gatatu uzahuza Macau na Tanzania.
Ku wa Gatanu, iyi mikino izakomeza hakinwa iyo mu itsinda A, Kenya ikina na Estonia saa 18:00 naho u Rwanda rukine na Grenada saa 21:00. Imikino yose izabera kuri Stade Amahoro.








