Imiryango 400 muri 500 igize Kabatezi, mu Murenge wa Muzo, Akarere ka Gakenke, yari imaze igihe irara habi, ikaryama ku byatsi, kubera kubura matela, aho kuryama nabi bwari byarabaye nk’umuco.
Binyuze muri gahunda ya Dusasirane, abo baturage bishyize hamwe bashinga amatsinda yo kwizigama, bagamije gukusanya amafaranga yo kugura matela.
Amafaranga bayashyiraga mu bimina, andi bakayizigamira muri SACCO Muzo, ari na ho bahabwaga inguzanyo zabafashije kugera ku ntego bihaye.
Ubu buri muryango ufite nibura matela zo kuryamaho abana n’ababyeyi, ibintu byahinduye cyane imibereho yabo.
Umwe mu bagore bo muri aka Kagari ka Kabatezi witwa Ahishakiye, avuga ko Dusasirane kuri ubu yabateje imbere kandi igarura umutekano mu ngo zabo
Yagize ati: “Mu gihe tutagiraga matela, twararaga kuri nyakatsi, twasasagaho ibirago n’ibindi. Ibi bintu rero byatezaga amakimbirane mu miryango, kuko hari abagabo bajyaga mu bandi bagore bafite aho baryama heza.
kuva twagura matera binyuze muri Dusasirane, ingo zaratuje, abagabo basigaye barara mu ngo zabo, kandi dufite ishema ryo kuryama heza.”
Mukankusi Alphonsine na we yavuze ko gahunda ya Dusasirane itabahaye gusa aho kuryama heza, ahubwo yahinduye imyumvire yabo ku iterambere
Yagize ati: “Twabonye ko kwizigama bishoboka. Ubu ntitwagarukiye kuri matela gusa, turakomeza kwizigamira no gutegura ejo hazaza heza h’abana bacu, kuko byose byatweretse ko nta kintu kidashoboka iyo abantu bashyize imbaraga zabo hamwe ndetse n’ibitekerezo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aime Francois, yashimye abo baturage ku bw’umuhate bagize wo kwikura kuri nyakatsi yo ku buriri.
Yagize ati: “Turashimira abaturage ba Kabatezi bishyize hamwe bakikura mu buzima bwo kuryama kuri nyakatsi, bakaba baranimitse umuco mwiza wo kwizigamira. Umuntu uryamye habi ntatekereza neza kandi ntanabasha kuruhuka uko bikwiye.”
Akomeza agira ati: “Turasaba n’abandi baturage basigaye inyuma mu kuryama heza kwitabira gahunda ya Dusasirane kugira ngo imibereho yabo irusheho gutera imbere, kimwe no kuzigamira ejo hazaza.”
Imibare igaragaza ko mu 2025, mu Karere ka Gakenke habarurwaga ingo zirenga ibihumbi 14 zaryamaga kuri nyakatsi. Icyakora, ku bufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi, ubu izo ngo zagabanyutse ku kigero cya 60%, bigaragaza intambwe ishimishije mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Gahunda ya Dusasirane igaragaza ko iyo abaturage bishyize hamwe bakizigama kandi bagakoresha neza inguzanyo bahabwa, bashobora kwikura mu bukene no kugera ku iterambere rirambye.
