Gicumbi: Imyaka 20 ayimaze mu Nzego z’ibanze ashyigikiwe n’umugabo we
Politiki

Gicumbi: Imyaka 20 ayimaze mu Nzego z’ibanze ashyigikiwe n’umugabo we

KAYITARE JEAN PAUL

March 8, 2026

Mu myaka 32 ishize u Rwanda rubohowe, hari byinshi byahindutse mu nzego zitandukanye. Muri iyi myaka, hashyizweho Politiki ziteza imbere abagore; bava mu gikari no mu gikoni bahabwa urubuga rwo kwerekana ibyo bashoboye kandi mu nzego zose z’imirimo. Mukamana Virginie ni umuhamya ko umugore agira uruhare mu miyoborere y’igihugu kuko amaze imyaka 20 mu Nzego z’ibanze ashyigikiwe n’umugabo we.

Mukamana ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasharu mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru

Ahamya ko nta gihe yigeze acika intege mu kazi ke, kuko uko iminsi yashiraga yabonaga bikomeye ariko ntacike intege. Agira ati: “Iyo umaze kumenyera umenya uko utwara akazi n’uko wubahiriza inshingano zo mu rugo.

Iyo akazi kabaye kenshi cyane cyane mu masaha y’ijoro kugenda njyenyine ntabwo byakunda, nubwo wenda nashaka n’abandi bo muri komite nyobozi bakamperekeza ariko n’umutware wanjye aramperekeza hanyuma twasoza kugenzura amarondo, gucunga umutekano, isaha imwe, ebyiri tukagaruka mu rugo.”

Icyakoze Mukamana agaragaza ko nta gufuha kurimo ahubwo ko ari uguhuza inshingano kandi umugabo we akazimushyigikiramo cyane ko yamwemereye gukomeza aka kazi afite mu Nzego z’ibanze.

Guhuza inshingano zo kuba umuyobozi, umugore n’umubyeyi ni inshingano avuga ko yubahiriza kandi n’akazi ko kuyobora Akagari kakagenda neza. Ati: “Byose bisaba kwiha gahunda hanyuma kandi no mu rugo umuryango tukuzuzanya, tugafatanya, bakantera ingabo mu bitugu.”

Mukamana Ashimangira ko nta byacitse kandi ko nta bigoye birimo mu gihe cyose yuzuza inshingano; zaba izo mu kazi ndetse n’izo mu rugo. Ati: “Icya mbere ni ukwiyemeza, ukumva ko izo nshingano zose zikureba; ari iz’ubuyobozi ari n’izo mu rugo.”

Akazi ko mu Nzego z’ibanze, akamazemo imyaka 20 kuko yagatangiye akiri umukobwa kugeza ashatse kandi akomezanya nako, ubu bafitanye abana babiri.

Mu 2008, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite yabaye iya mbere ku Isi mu kugira abagore benshi ugereranyije n’abagabo. Abagore bageze kuri 61.25% mu gihe ku rwego rw’Isi bangana na 26.4%.

Abagore bagize 50% bya Guverinoma mu gihe Inzego z’ibanze zigomba kuba zigizwe na 30% by’abagore, nk’uko amategeko abiteganya.

Ubwo yari mu Nteko Rusange ya 63 y’Umuryango w’Abibumbye muri Nzeri 2008, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwahisemo guteza imbere uburinganire kuko ari intwaro y’iterambere.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA