Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda « FERWACY » ryatangaje ko isiganwa mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare « Tour du Rwanda 2023 » rizaba taliki 19 kugeza 26 Gashyantare 2023.
Iri siganwa mpuzamahanga rigiye kuba ku nshuro ya 15 kuva ryatangira gukinwa muri 2009.
Isiganwa riheruka «Tour du Rwanda 2022 » ryegukanwe na Natnael Tesfatsion ukomoka muri Eritrea wakiniraga ikipe ya Drone Hopper Androni Giocattoli yo mu Butaliyani. Ku mwanya wa kabiri haje Anatoliy Volodimirovich Budyak ukomoka muri Ukraine wakiniraga ikipe ya Terengganu Polygon CT yo muri Malaysia naho ku mwanya wa 3 haje Jesse Ewart ukomoka muri Ireland akaba akinira ikipe ya Bike Aid mu Budage.
Umukinnyi w’Umunyarwanda aheruka kwegukana « Tour du Rwanda » muri 2018 ubwo yari ikiri ku kigero cya 2.2.