Al Hilal SC yatanze inkunga ya miliyoni 150 Frw muri CECAFA Kagame Cup 2026
Siporo

Al Hilal SC yatanze inkunga ya miliyoni 150 Frw muri CECAFA Kagame Cup 2026

SHEMA IVAN

July 10, 2026

Al Hilal SC yo muri Sudani yahaye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, inkunga y’amafaranga miliyoni 150 Frw (ibihumbi 100 by’amadolari ya Amerika) mu gushyigikira Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026, izabera i Kigali kuva tariki ya 24 Nyakanga kugeza ku wa 7 Kanama 2026.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2026, hagati y’Umuyobozi Mukuru wa Al Hilal SC, Yassir Hassan; Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Agateganyo wa CECAFA, Jeane Sseninde.

Umuyobozi Mukuru wa Al Hilal SC, Yasir Hassan, yavuze ko iyi nkunga igamije gushimira uko bakiriwe mu Rwanda, ubwo bakinaga Shampiyona yayo mu mwaka ushize w’imikino.

Ati: “Twishimiye gushyigikira irushanwa ry’uyu mwaka natwe tumaze kwitabira inshuro nyinshi. Ni ishimwe ry’uko twakiriwe mu Rwanda ni uko twitaweho kuva twarugeramo.”

Al Hilal SC iri mu makipe 12 azakina iri rushanwa aho yashyizwe mu itsinda rya gatatu hamwe na Rayon Sports yo mu Rwanda, Tusker FC (Kenya) na KVZ FC (Zanzibar).

Iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame kuva mu 2002, ryaherukaga kubera mu Rwanda mu 2019.

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice ashyira umukono ku masezerano
Umuyobozi Mukuru wa Al Hilal SC, Yasir Hassan, ashyira umukono ku masezerano

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA