Huye: Abahinzi bifuza kubona uburyo bwo kuhira bagahangana n’imihindagurikire y’ibihe
Ubukungu

Huye: Abahinzi bifuza kubona uburyo bwo kuhira bagahangana n’imihindagurikire y’ibihe

BYUKUSENGE Annonciatte

March 26, 2026

Imihindagurikire y’ibihe ni imwe mu mbogamizi abahinzi bagaragaza kuko ituma batabona umusaruro uhagije ngo bihaze mu biribwa basagurire n’isoko, bitewe nuko izuba riva igihe kirekire.

Abahinzi b’ibigori mu gishanga cya Mburamazi mu Murenge wa Mbazi, Akarere ka Huye, bavuga ko bakora ibishoboka byose ngo bite ku buhinzi bw’ibigori, ariko bakomwa mu nkokora n’imihindagurikire y’ibihe.

Sibomana Antoine, umwe mu bakorera ubuhinzi bw’ibigori muri icyo gishanga, yagarutse ku kibazo cyo kurumbya kubera izuba riva igihe kirekire kandi badafite uburyo bwo kuhira.

Ati: “Duhingira igihe kuko abashinzwe ubuhinzi baradukurikirana, ariko izuba rituma duhomba kuko iyo rivuye igihe kirekire ntitubasha kubona umusaruro. Turamutse tubonye uburyo bwo kuhira byadufasha kuko twajya tunahinga ibihembwe byose by’ihinga.”

Akomeza avuga ko iyo basaruyemo ibigori bahingamo imboga, ariko igihembwe cya 3 cy’ihinga batajya bagihinga kubera izuba.

Ati: “Duhinga igihembwe cya A na B, C ntabwo tujya tuyihinga kubera ko aba ari mu gihe cy’izuba ntabwo twabona uko duhinga. Igihembwe cya A na B nabyo nubwo byitwa ko aba ari igihe cy’imvura, ariko iyo izuba rivuye igihe kinini nabyo ntitubibonamo umusaruro.”

Umukozi ushinzwe ibikorwa byo kuhira mu kigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB-SPIU Mporana Jules, mu kiganiro na Imvaho Nshya, yagarutse ku kibazo cy’imihindagurikire y’ibihe n’ibikorwa byo kuhira bitaragera hose mu gihugu.

Ati: “Ntabwo ibikorwa byo kuhira biragera ku bahinzi mu gihugu hose, ariko ni gahunda Leta ishyizemo imbaraga. Mu mwaka wa 2017 twari dufite ubuso bwuhirwa bungana na hegitari 52,175, bugera kuri hegitari 74,375.

Intara y’Amajyepfo mu Turere twa Huye, Ruhango na Gisagara, tugiye kugezwamo uburyo bwo kuhira mu minsi ya vuba ndetse abahinzi bazatangirirwaho barimo gukora ingendoshuri aho ibikorwa byo kuhira biri.”

Akomeza avuga ko mbere yo kwegerezwa ibikorwa byo kuhira habanza gutunganywa ibishanga bizakorerwamo kandi ko mu mirimo yo gutunganya ibishanga harimo no gushyiramo ibikorwa remezo byifashishwa mu kuhira.

Leta y’u Rwanda ishyize imbaraga mu kongera ubuso bwuhirwa bukava kuri hegitari ibihumbi 71,000 zuhirwaga mu mwaka wa 2024/2025, bukagera kuri hegitari ibihumbi 132,171 mu mwaka wa 2029.

Ibigori byatinze guheka kubera izuba ryavuye igihe kinini kandi abahinzi badafite uburyo bwo kuhira
Kubera izuba ibigori bisa nibyeze ariko ni bwo bigitangira guheka

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA