Hari ubwo uba uri mu rugo, mu modoka, mu kazi mu gihe cy’akaruhuko ka Saa Sita wumva amakuru kuri radiyo, ukumva ngo Umusenateri runaka cyangwa Abasenateri bari mu Karere kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, ariko ntusobanukirwe imikorere yabo cyangwa imikorere ya Sena muri rusange.
Imvaho Nshya ifite kopi y’Igazeti ya Leta n° Idasanzwe yatangajwe ku wa 03.03.2026, ikaba irimo itegeko ngenga N° 001/2026.OL ryo ku wa 25/02/2026 rigena imikorere ya Sena.
Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, mu nama yawo yo ku wa 04 Ukuboza 2025 na Sena, mu nama yayo yo ku wa 04 Ukuboza 2025, Ishingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 64, iya 73, iya 85 n’iya 88; yasubiyemo Itegeko Ngenga n°007/2018.OL ryo ku wa 08/09/2018 rigenga imikorere ya Sena, imitwe yombi yemeza itegeko ngenga ko rigamije kugena imikorere ya Sena.
Sena ni umwe mu Mitwe ibiri igize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, abayigize bitwa ‘Abasenateri’.
Itegeko Ngenga rigena imikorere ya Sena, rigaragaza ko Umusenateri atorwa cyangwa agashyirwaho hakurikijwe ibiteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda n’andi mategeko.
Zimwe mu nshingano za Sena ni ukujya impaka ku mategeko, kuyatora, gushyiraho amategeko, no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.
Sena kandi ifite inshingano zihariye zirimo kugenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo ateganywa mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda akurikira.
Muri ayo mahame, ni ugukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose.
Kurandura burundu ivangura n’amacakubiri bishingiye ku bwoko, ku Turere cyangwa ku kindi icyo ari cyo cyose no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize, kubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye.
Uburinganire bw’Abanyarwanda bose n’ubw’abagore n’abagabo bushimangirwa n’uko abagore bagira nibura 30% by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo, kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo.
Mu birebana n’amategeko, Sena ifite ububasha bwo gutora ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, amategeko ngenga, amategeko yemera kwemeza burundu amasezerano mpuzamahanga yerekeye guhagarika intambara, amahoro, guhindura amategeko y’Igihugu, imimerere y’abantu, kuba kimwe mu bihugu bishyizeho umuryango mpuzamahanga.
Imirimo itabangikanwa n’iy’ubusenateri
Imirimo itabangikanwa n’uw’ubusenateri ni iyo kuba Perezida wa Repubulika, umwe mu bagize Guverinoma, Guverineri w’Intara, Umudepite, umucamanza, umushinjacyaha, umugenzacyaha, umwe mu bagize Komisiyo z’Igihugu cyangwa inzego zihariye ziteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyangwa izindi zashyirwaho n’amategeko.
Kuba umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi mu kigo cya Leta cyangwa ikigo Leta ifitemo imigabane cyangwa umugenzuzi w’imari w’icyo kigo, umuyobozi w’ikigo cy’ubucuruzi cyangwa umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi yacyo, umukozi wa Leta cyangwa umukozi wo mu kigo cya Leta.
Umusenateri ntashobora kuba mu nzego z’ubuyobozi bw’amashyirahamwe, imiryango nyarwanda itari iya Leta, imiryango ishingiye ku myemerere, amakoperative, imiryango mpuzamahanga cyangwa mvamahanga, itari iya Leta, uretse imiryango ihuriweho n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko igamije kubafasha kurangiza neza inshingano zabo.
Umusenateri ukora umwuga wa Avoka ntashobora kuburana ubwe imanza izo ari zo zose. Ibiro bye byemerewe kuburana imanza uretse izo Leta iregamo cyangwa iregwamo.
Iri tegeko rigena imikorere ya Sena, rigaragaza ko Umusenateri utorwa cyangwa Umusenateri ushyirwaho, agira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe. Umusenateri wahoze ari Umukuru w’Igihugu nta manda agira.
Kuva mu mwanya w’Umusenateri
Umusenateri ava mu mirimo iyo yeguye, avanywe ku mirimo n’icyemezo cy’urukiko, agize impamvu imubuza burundu kurangiza inshingano ze cyangwa apfuye.
Umusenateri weguye ku murimo w’ubusenateri, ashyikiriza Perezida wa Sena ibaruwa y’iyegura rye, na we akabimenyesha Perezida wa Repubulika, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu gihe kitarenze iminsi irindwi ibarwa uhereye ku munsi Perezida wa Sena yakiriye ibaruwa y’iyegura.
Bimenyeshwa kandi abaturage hakoreshejwe itangazo rinyuzwa mu itangazamakuru no ku rubuga rwa interineti rwa Sena.
Mu gihe Umusenateri watowe avuye mu mwanya ku mpamvu iyo ari yo yose mu ziteganywa n’iri Tegeko Ngenga, asimburwa hakurikijwe ibiteganywa n’Itegeko Ngenga rigenga amatora.
Iyo ari Umusenateri washyizweho, urwego rwamushyizeho ni rwo rugena umusimbura. Iyo Umusenateri avuye mu mwanya, Perezida wa Sena asaba, mu gihe kitarenze iminsi 30, urwego rwamushyizeho cyangwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iyo ari uwatowe, gusimbura uwo Musenateri.
Umusenateri mushya utowe cyangwa ushyizweho arangiza igice cya manda gisigaye cy’uwo yasimbuye. Ashobora kongera gushyirwaho cyangwa gutorerwa indi manda.
Inzego za Sena zirimo; Inteko Rusange, Inama y’Abaperezida, Biro ya Sena, Komisiyo zihoraho, Komite ishinzwe imyitwarire n’ubudahangarwa by’Abasenateri no kugenzura imikorere ya Sena n’Ubunyamabanga Bukuru.
Muri iri Tegeko Ngenga rigena imikorere ya Sena, Komite ishinzwe imyitwarire n’ubudahangarwa by’Abasenateri no kugenzura imikorere ya Sena yitwa ‘Komite’.




Amafoto: Parliament